
Umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanya ubutegetsi bwa leta ya ya Congo watangaje ko utiteguye kuva mu bice wari wigaruriye.
Inama zinyuranye zigamije kugarura amahoro muri Eastern ya Congo, zirimo iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi, zari zemeje ko M23 irekura ibice yigaruriye kugirango hakurikizwe gahunda yo gukemura ibibaz byo muri ako gace mu nzira y’Ibiganiro hatagize abahwezwa.
Umutwe wa M23 ushinja leta ya Congo gufatanya n’inyeshyamba zinyuranye zavuye mu bindi bihugu nka FDLR na ADF-NALU kugirira nabi abaturage bomubwoko bw’Abatutsi, ukemeza ko uri muri ibyo bice wafashe mu rwego rwo kurinda abaturage.
Hagati aho, muri Eastern ya Congo hakomeje imyigaragambyo igamije kwamagana umutwe w’ingabo zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC), gushakira umutekano muri icyo gihugu basaba ko zitaha kuko zitarwanyije umutwe wa M23.
Iyimyigaragambyo ibera muri Goma nahandi hakaba hari niheruka yabereye mumujyi wa Goma, izagusambura ibikorwa byabaturage bo mubwoko bw’Abatutsi, harimo Amakanisa atatu ndetse ninyubako zikorerwamo ubucuruzi.