• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

AFC/M23 Iramagana u Burundi Ibushinja Gufata Bugwate Impunzi z’Abanye-Congo ku Mpamvu za Politiki

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 20, 2025
in Regional Politics
0
I Kamanyola Bahagurukiye Icyemezo cya Amerika, Basaba AFC/M23 Kutava mu Bice Yafashe
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 Iramagana u Burundi Ibushinja Gufata Bugwate Impunzi z’Abanye-Congo ku Mpamvu za Politiki

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaganye bikomeye ibyo ushinja Leta y’u Burundi byo gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, uvuga ko izo ngamba zishingiye ku mpamvu za politiki kandi zinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’impunzi.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X (Twitter), Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko u Burundi buri mu bihugu byasinye amasezerano mpuzamahanga yemeza ko impunzi zifite uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake, nta nkomyi, igihe zibishatse.

Yagize ati: “Turatangaza ko twamagana ifatwa bugwate ry’abaturage bacu ryakozwe na Leta y’u Burundi kubera impamvu za politiki. Amasezerano mpuzamahanga u Burundi bwashyizeho umukono ashimangira ko impunzi zifite uburenganzira bwo gutahuka ku bushake, kandi nta nkomyi.”

AFC/M23 ivuga ko gufata bugwate cyangwa gukumira impunzi mu gihe zifuza gutaha ari uguhonyora uburenganzira bwazo, kandi ko ibyo bishobora kongera umwuka mubi mu karere. Uyu mutwe urasaba inzego mpuzamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu gukurikirana iki kibazo no kugishyiramo ingufu, mu rwego rwo kurengera impunzi no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku mugaragaro na Leta y’u Burundi kuri ibi birego, mu gihe ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo gikomeje kuba ingingo ikomeye mu mutekano n’umubano w’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Tags: ImpunziU Burundi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?