• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imirwano Ikaze i Fizi Isiga Imijyi Yigaruriwe, Abaturage n’Ingabo za Leta Bariguhungira i Baraka no muri Tanzania

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 22, 2025
in Conflict & Security
0
Imirwano Ikomeye i Maluku Isize Abantu Bapfuye, Umutekano Ukomeje Guhungabana hafi ya Kinshasa
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano Ikaze i Fizi Isiga Imijyi Yigaruriwe, Abaturage n’Ingabo za Leta Bariguhungira i Baraka no muri Tanzania

Amakuru yizewe aturuka mu karere ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko umutekano wahungabanye cyane, bituma abaturage n’ingabo ziri ku ruhande rwa Leta bahunga ku bwinshi mu duce twa Swima, Lusambo na Mukwezi.

Amasoko yacu avuga ko ingabo za FARDC, iz’ u Burundi, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, bahunze icyarimwe n’abaturage nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu bice bya Ngalula na Kaseke, muri gurupoma ya Makobola.

Iyi mirwano yaturutse ku bitero ingabo za Leta zagabye ku mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho. Ariko amakuru y’aho imirwano yabereye avuga ko uyu mutwe wirwanyeho bituma ingabo z’u Burundi, iza FARDC, Wazalendo na FDLR zisubira inyuma, zihungira mu gace ka Munene.

Impagarara n’ubwoba byihuse byibasiye abaturage bo mu duce twa Swima, Lusambo na Mukwezi, duherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Mboko. Abenshi bahise bahunga berekeza mu mujyi wa Baraka, mu gihe abandi bimukira muri Tanzania n’i Burundi kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Byongeye kandi, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo nyinshi za FARDC zasize ibirindiro byazo, zigahunga zijya mu mujyi wa Baraka, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano rusange w’akarere.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ry’ubuyobozi bwa Leta ryashyizwe ahagaragara, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ingamba zihuse zo kubarindira umutekano no guhagarika imirwano ikomeje gusiga akarere mu kaga gakomeye k’ubutabazi n’ubuhunzi.

Tags: FiziImirwanoMakobolaMbokoSwima

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?