Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Imyanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu i Addis-Abeba muri Ethiopie.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 17, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia ku kibazo c’umutekano muke muri DR Congo yategetse ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe bitarenze tariki 30 zukwezi kwagatatu (3).

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Iyi nama kandi yasabye guhagarika imirwano “ako kanya”, no gucura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda, nk’uko bivugwa n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Iyi nama yari iyobowe na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Perezida João Lourenço wa Angola.

Mu gihe bari bicaye baganira iki kibazo imirwano yariho ica ibintu hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 i Kitchanga n’ahandi muri Masisi.

Kuwa kane ingabo za leta zavuze ko zirimo gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 ziyishinja kwanga kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano igatera ibirindiro byazo.

M23 nayo ivuga ko ingabo za leta zirimo “gutera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga,Kingi, Ruvunda” kandi ko “izasubiza bikomeye mu kurenga abaturage bayo”.

M23 imaze gufata igice kingana na 80% byo muri Territory ya Rutshuru n’ibindi bice by’iya Masisi zombi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibiro bya President wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku “kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura”.

Ibiro bya Président w’u Rwanda bivuga ko iyi nama ya Addis Ababa irimo “kwiga ku masezerano yo gukurikiza ya Nairobi na Luanda mu gukemura ikibazo c’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja ubwa Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali ihakana ivuga ko iki ari ikibazo c’abanye Congo ubwabo.

Iyi nama yabaye mbere y’inama rusange y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango w’Ubumwe bwa Africa izatangira ejo kuwa gatandatu i Addis Ababa.

Iyi ni inshuro ya kabiri muri uku kwezi abakuru b’ibihugu by’akarere bateranye kuri iki kibazo ca DR Congo nyuma y’iyabahuje i Bujumbura mu ntangiriro z’uku kwa kabiri.

Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo imaze gutuma abaturage barenga ibihumbi 500 bava mu byabo muri Territory ya Rutshuru na Masisi za Kivu ya Ruguru, nk’uko ONU ibivuga.

Président Evariste Ndayishimiye (ibumoso) na Président Kagame iburyo na General Jeje Odongo (wa kabiri iburyo) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda uri muri iyi nama.

Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Igihugu c'Urwanda kirarega umuryango mpuzamahanga kurebera ibibi bikorerwa ab'Atutsi muri Congo Kinshasa.

Comments 1

  1. Nkiriho says:
    2 years ago

    Leta niyemere ibiganiro naho guhora itera ibisasu mubaturage kugira ngwibangisha M23 ntacho izageraho Imana ihora ihoze amaherezo Felix azatsindwa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?