
Kuruyu wakane wiki umweru turimo, leta y’Urwanda yashinje umuryango mpuzamahanga guceceka ku bwicanyi muri RDC
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yavuze ko ubwicanyi bwibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Congo Kinshasa bukomeje gufata indi ntera, ariko bisa n’aho umuryango mpuzamahanga ukomeje kwica amatwi.
Kuri uyu wa Kane ushize tariki 16.02.2023, nibwo habaye ikiganiro kigaruka ku mirimo yakozwe n’Itsinda ry’impuguke kuri DRC, rigasohora raporo mu mpera za 2022.
Ni raporo yaje isanga ibibazo bimaze iminsi muri ico gihugu birimo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe wa M23 ndetse n’itotezwa n’ubundi bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi(Abanyamulenge), muri ico gihugu.
Ambassadeur Gatete yagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira abaturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda, byatumye abasaga 80,000 bahungira mu Rwanda.
By’umwihariko kuva mukwezi kwa 12 umwaka 2022, nibura abanye-Congo basaga 100 binjira mu Rwanda buri munsi.
Yakomeje ati “Imvugo za RDC kugeza ubu ni uko u Rwanda ari rwo ruyihugabanyiriza umutekano, kandi DRC ikaba ari yo igirwaho ingaruka. Ibi bikaba hirengagijwe ko RDC itagaragaza ubushake bwa politiki mu gushira mu bikorwa amasezerano yasinywe ndetse na gahunda z’akarere zirimo iza Luanda na Nairobi.”
Yasabye umuryango mpuzamahanga guhaguruka kagira ico ukora.
Ati “Igihe kirageze ngo umuryango mpuzamahanga wumve akaga Abatutsi b’Abanye-Congo barimo kandi ufate ibyemezo ubaze inshingano abantu bose bafite inshingano zo gutabara ubuzima bwa za miliyoni buri mu kaga muri Congo.”
“Uguceceka k’umuryango mpuzamahanga kuvuze gushyigikira byeruye ibyaha ndegakamere bikomeje gukorerwa aba bantu.”
Ambassadeur Gatete yashimangiye ubushake bw’u Rwanda muri gahunda n’ibiganiro by’akarere, bigamije gushaka umutekao, asaba ko hagira ibyemezo bifatika bifatwa.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNCHR, mu Rwanda, igaragaza ko abanye-Congo 4,176 bashaka ubuhungiro binjiye mu Rwanda hagati yukwezi kwa 11 umwaka wa 2022.
Bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama no mu bigo byakirirwamo abantu by’igihe gito bya Kijote na Nkamira mu turere twa Rubavu na Nyabihu.
Benshi mu bahungira mu Rwanda baturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri territorry ya Masisi na Rutshuru.
Bazaze tubahe imibare yabanyamurenge bamaze gupfa
Nibwo bazabona uburyo batanga rapport yuko twakorewe génocide