• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

“Nayoboye Ntazi Neza Icyo Ngiye Gukorera Abarundi” – Ubuhamya bwa Perezida Ndayishimiye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 7, 2026
in Regional Politics
0
“Nayoboye Ntazi Neza Icyo Ngiye Gukorera Abarundi” – Ubuhamya bwa Perezida Ndayishimiye
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Nayoboye Ntazi Neza Icyo Ngiye Gukorera Abarundi” – Ubuhamya bwa Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu atari afite ishusho isobanutse y’ibyo yagombaga gukorera abaturage. Yavuze ko byamusabye kubanza kwiyambaza Imana binyuze mu masengesho, kugira ngo imuyobore mu nshingano yari ashinzwe.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ibi yabigarutseho tariki ya 31/12/2025, mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi itatu yateguwe n’umuryango we, cyabereye ku kibuga cya ETS Kamenge mu mujyi wa Bujumbura. Mu mbwirwaruhame yamaze isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 44, Perezida Ndayishimiye yibanze cyane ku byanditswe byo muri Bibiliya, ananyuzamo agaruka ku bibazo by’imiyoborere n’imyitwarire y’abayobozi bamwe, abita “ibisambo kabombo”.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangiye ashimira Imana, avuga ko umwaka wa 2025 wabaye mwiza cyane ku Burundi, awugereranya n’umwaka w’amata n’ubuki”. Yavuze ko ubuyobozi bwe bwashoboye gutahura no guhagarika ibikorwa by’abakoloni n’Abarundi bamwe bamaze imyaka myinshi basahura umutungo kamere w’igihugu, aho mu mwaka ushize u Burundi bwatangiye kohereza hanze amabuye y’agaciro atunganyijwe.

Perezida Ndayishimiye yanenze abayobozi “bihebeye ruswa ku rwego rwo hejuru,” abagereranya n’imbwa ikunda inyama,” avuga ko n’iyo wamanika inyama mu giti, ikora ibishoboka byose ikazigeraho. Yagize ati:
“Umukoloni yamanitse inyama hejuru, natwe twese tukazireba gusa, ntitwite ku kureba hasi ngo tugire icyo dukora; dukomeza kureba izo nyama zimanitse gusa.”

Yongeyeho ko kuyobora Abarundi yabisanze ari “umutwaro uremereye”, avuga ko abaturage “biyorobeka” kurusha Abayahudi bo mu gihe cya Yesu. Yavuze ko mu Burundi hari abayobozi bagaragaza iyo myitwarire, aho umuyobozi ashobora kumusekera no kumushimagiza, ariko yarenga gato agahinduka, agatangira kumwibasira binyuze mu bitutsi n’ibindi bimuvugwaho.

Ati:
“Yesu yajyaga kwigisha, hakaza Abafarizayo kumva ijambo bashaka gusa icyo bamufatiraho, bagahita bataha bagakorana indi nama. No mu Burundi, hari abanyabwenge baza kumva gusa aho bafatira umuntu.”

Iri jambo rya Perezida Ndayishimiye ryagaragaje imvange y’imyemerere, kunenga ruswa, n’isesengura ry’imbogamizi ziri mu miyoborere y’igihugu, rikomeza gukurura impaka n’isesengura mu banyapolitiki n’abasesenguzi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Tags: Nayoboye

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Umwiryane Ukomeye Uruvuza Ubuhuha Hagati ya Wazalendo na FARDC

Umwiryane Ukomeye Uruvuza Ubuhuha Hagati ya Wazalendo na FARDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?