
Leta ya Congo iheruka gusobanurira itangaza makuru rya Arjazirah ko FDLR arabantu bagamije impinduramatwara mugihugu c’Urwanda.
Congo Kinshasa ati FDLR, ugizwe n’abantu baharanira impinduramatwara, muri leta ya Kigali, ibi bikaba bihabanye n’ibyo umuryango mpuzamahanga wemeje ko ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Genoside mu Rwanda mumwaka wa 1994.
Iyi mvugo yo kwinyuramo igaragaza uburyo leta ya Tshisekedi yiyemeje gukomeza gukorana n’umutwe wa FDLR mu bikorwa byayo byo kurwanya M23.
Umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru wa Al Jazeera, Marc Lamont Hill, wamubajije ku mikoranire y’igisirikare ca leta n’umutwe wa FDLR.
Raporo y’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagiye hanze mukwezi kwa 6 umwaka wa 2022 yashyize ahabona imikoranire y’Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.
Muyaya yavuze ko ibyo ari ibihuha, asobanura ko iyo FDLR igihugu ce gishinjwa gukorana naco, ari umutwe wishe Abanye-Congo ndetse na Ambasaderi w’u Butaliyani.
Ati “Aba bantu ba FDLR twabarwanyije guhera mu 1996 n’ubu turacabarwanya kuko ari ikibazo ku mutekano w’abaturage ba Congo. Ikibabaje, mu myaka ishize bari mu bishe Ambasaderi w’u Butaliyani. Ntabwo rero twakorana n’abo bantu bitwa FDLR.”
Umunyamakuru yakomeje abaza Muyaya niba ibivugwa na Loni n’izindi raporo ari ibihuha, biza kurangira yinyuzemo avuga ko FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara, iby’uko ukora ubwicanyi arabyihoza.
Ati “Ibintu bigomba gusobanuka. Ntabwo wagereranya M23 ishyigikiwe n’u Rwanda n’abaharanira impinduramatwara nka FDLR.”
Président Tshisekedi ubwo yari i Bujumbura mu nama yari yatumijwe na Président Ndayishimiye, yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be, ko FDLR ari “abantu bakunda igihugu”.
Raporo y’Itsinda ry’impuguke ivuga ko ku wa 8 na 9.05.2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya Territory ya Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, maze birema ihuriro.
Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na leta ya RDC.
Bitandukanye n’ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana numutwe wa M23.
Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple – ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.
Raporo ikomeza iti “Nubwo batagaragara ku nyandikomvugo y’inama ya Pinga, Itsinda ryahawe amakuru ko Colonel Silencieux wa FDLR na Colonel Potifaro wa FDLR bari bahari.”
“Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC (3411th regiment), ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bya gisirikare.”
Muri iyo nama ngo hafatiwe imyanzuro ibiri ikomeye. Ko iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC “mu guhangana na M23 hamwe n’abayifasha.”
Ico gihe ngo hemeranyijwe gushyira hamwe abarwanyi 600 bo gutera FARDC ingabo mu bitungu, mu gikorwa bise ico “kwirwanaho.”
Raporo ikomeza iti “Kuba Colonel Tokolonga wa FARDC yari mu nama byasesengurwa nko kuba bamwe mu bayobozi muri FARDC bashyigikiye iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro no kwemeza ubufatanye bwa bamwe mu basirikare ba FARDC n’iri huriro.”
Uyu Colonel Tokolonga yahoze ari umuyobozi wa Mai Mai.
Ikindi gihamya c’imikoranire ya Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR ni inama iherutse kubera i Goma muri Serena Hotel yahuje Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, n’abayobozi bakuru b’imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Gen Tshiwewe ubwo yari Goma tariki 10.01.2023, ndetse nokuri tariki 15. zukwezi kwakabiri uyumwaka bivugwa ko numutwe wa FDLR bitabiriye iyo nama, harimo n’abayobozi bakuru b’uyumutwe.