
Brigadier General André Ohenzo, uyoboye 12ème Brigade d’intervention Rapide ikorera Muminembwe yasengeye muri Méthodiste Kukiziba, arangije ahaguruka gushima Imana hamwe n’ingabo ze.
Ohenzo, wazanye ningabo ninshi gusenga, ubwo yashimaga yavuze ko yifuza ko umutekano ukomeza kumera neza muri Minembwe ndetse nomunkengero zayo.
Ubwo yageraga muri Minembwe, yahageze hari ubushamirane hagati yabasirikare ba 12ème Brigade nabaturage b’Irwanaho, Gen Ohenzo ahamagara abaturage ababwirako agiye gukora ibishoboka byose akagarura amahoro muri Minembwe, ikindi yasezeranije abaturage yababwiye ko agiye kwigisha abasirikare be kubana nabaturage neza, mugihe bari basanzwe bica ab’atutsi ndetse bakanabafunga bazira ubusa.
Ohenzo numusirikare ukunda gusenga nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News, ubushize mumasengesho yakozwe na ba Pasteurs ba Minembwe, namatorero atandukanye, yogusengera umutekano wiki gihugu Ohenzo yarayitabiriye ndetse bamuha numwanya arabwiriza.
Muminsi itari myinshi Ohenzo amaze mumisozi miremire y’Imulenge, bikavugwa ko yagerageje kugarura amahoro ndetse bivugwa ko na Maimai, imaze imyaka irenga irindwi igaba ibitero mumisozi miremire kuva ho Ohenzo agereye muri Minembwe Maimai ntirongera kugaba ibitero mumihana yabaturage bab’Atutsi.
Muramenye bavandimwe uwo yoba mubi kurusha abatarigeze bagera mwikanisa bamubanjirije!
Ibyera byose si Zahabu!