• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 24, 2026
in World News
0
Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika na Canada mu Ihangana Rikomeye

Ihangana rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada rikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, akuye Canada ku rutonde rw’ibihugu byari byaratumiwe kwinjira mu cyiswe Board of Peace (Inama y’Amahoro).

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impaka zikomeye zabereye mu nama mpuzamahanga ya Davos, aho Perezida Donald Trump yagiranye ikiganiro kirimo kutumvikana na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney. Izo mpaka zagaragaje itandukaniro rikomeye mu myumvire y’impande zombi ku mikorere n’imigambi by’iyo nama.

Mu ntangiriro, Minisitiri w’Intebe Mark Carney yari yemeye ko Canada yinjira muri iyo Board of Peace nk’igihugu kiyifitemo uruhare. Icyakora, ibintu byaje guhinduka ubwo Minisitiri w’Imari wa Canada yatangarizaga ku mugaragaro ko igihugu cye kititeguye gutanga inkunga ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika (miliyari 1$) yasabwaga kugira ngo kibe umunyamuryango uhoraho w’iyo nama.

Board of Peace yashyizweho ku gitekerezo cya Donald Trump, igamije gufasha mu bikorwa byo kongera kubaka Gaza nyuma y’igihe kirekire cy’intambara n’ubwumvikane buke. Nubwo icyo gitekerezo kigaragazwa nk’icy’amahoro, hari impuguke n’abanyapolitiki benshi bagaragaje impungenge, bavuga ko iyo Board ishobora guha Perezida Trump ububasha burenze urugero mu byemezo bireba ibindi bihugu biyigize.

Nyuma y’izo mpaka n’iyo myanzuro ya Canada, Ottawa yakuwe burundu muri iyo Board of Peace. Ibi byabaye mu gihe ibindi bihugu 19 byakomeje kuyinjiramo no gukorana na Amerika muri uwo mushinga, Canada igasigara hanze, ibintu bikomeje kongera umwuka mubi mu mubano wayo na Washington.

Iri tangazo ryongeye kugaragaza ko umubano hagati ya Amerika na Canada, wari umaze igihe ushingiye ku bufatanye n’ubwizerane, uri kwinjira mu cyiciro gishya kirimo ihangana rishingiye ku nyungu za politiki n’ubutegetsi ku rwego mpuzamahanga.

Tags: AmericaBaord of peaceCanadaIhangana

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Ibisasu bya Drone ya FARDC Byatewe mu Baturage hafi ya Minembwe, Impungenge Ziyongera ku Mutekano w’Abasivili

Ibisasu bya Drone ya FARDC Byatewe mu Baturage hafi ya Minembwe, Impungenge Ziyongera ku Mutekano w’Abasivili

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?