
Mukarere ka Mikenke homuri Territory ya Itombwe, muri Kivu yamajyepho umutwe ushinjwa Ubwicanyi muri Mibunda wongeye kunyaga Inka zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge).
Hari hagize igihe Maimai itanyaga Inka z’Abanyamulenge, ariko amakuru yizewe umunyamakuru wa Minembwe Capital News, uri Mumikenke yatanze yavuze ko ahagana sakumi nimwe nigice zumugoroba kumasaha ya Bukavu na Minembwe, nibwo Maimai yagabye igitero mubaturage ba Banyamulenge hafi nikambi yimpunzi za Mikenke.
Ikindi nuko umunyamakuru wa Minembwe Capital News, yabwiye nabaturage amakuru y’iki gitero bamubwiye ati: “Inka zinyagiwe hafi ya Bataillon ya Fardc zigera mirongo itatu,barasa umwungeri witwa Byinshimo, iki gitero cagabwe ahagana saa 17 heures. Byishimo yarashwe amaguru yombi.Ubu karavurirwa muri Monusco kandi arababaye cane. Naho Inka bazinyaze berekeza inzira ya MIBUNDA.”
Yakomeje avuga ko : “Abari bagize ngo bakurikire Inka zanyazwe nabo barashwemo. Iki gitero carimo ingabo za Fardc zifatanije n’a MaïMaï.”
Ibi bibaye mugihe Gen André Ohenzo uyoboye 12ème brigade abwiye abaturage bomubwoko bw’Abatutsi baturiye Imisozi miremire y’Imulenge homuri Minembwe ko abazaniye amahoro, ndetse abasezeranya ko ingabo ze zizakorana nabaturage neza.
Intambara mumisozi miremire, ikaba imaze imyaka irenga irindwi, isenyera Abanyamulenge, ikabica ndetse n’Inka zabo hakaba hamaze kunyagwa lbihumbi birenga magana arindwi.
Nukwihangana nibyobihe