• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kabila Yemeye Ibiganiro na Tshisekedi, Ariko Ashyiraho Ibisabwa Bitatu Bikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 14, 2026
in Conflict & Security
0
Kabila Yemeye Ibiganiro na Tshisekedi, Ariko Ashyiraho Ibisabwa Bitatu Bikomeye
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila Yemeye Ibiganiro na Tshisekedi, Ariko Ashyiraho Ibisabwa Bitatu Bikomeye

Amakuru yizewe aturuka mu nzego za politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko Joseph Kabila wahoze ari Umukuru w’Igihugu yemeye kujya mu biganiro na Perezida Félix Tshisekedi, bikazabera i Luanda muri Angola, mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke n’ukutumvikana kwa politiki bimaze igihe byugarije igihugu.

Icyakora, mbere yo kwicara ku meza y’ibiganiro, Kabila yagaragaje ibisabwa bitatu abona ko ari ngombwa kugira ngo ibiganiro bigende neza kandi bitange umusaruro uhamye.

Icya mbere, arasaba ko ishyaka rye rya politiki ryasubizwa uburenganzira bwaryo busesuye muri RDC, abayoboke baryo bafunzwe bakarekurwa, Leta igasana inzu ye yangije ndetse ikanamusubiza ibindi byangijwe cyangwa byanyerejwe, byose bigakurikiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bikishyurwa.

Icya kabiri, arasaba ko Perezida Tshisekedi yatambutsa ijambo kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, rigenewe Abanye-Congo bose, rigaragaza ku mugaragaro ubushake bwo kunga ubumwe no gushyigikira ibiganiro biteganyijwe.

Icya gatatu, kandi ari na cyo cyakuruye impaka nyinshi, Kabila arasaba kugirana ibiganiro by’ibanga hagati ye na Tshisekedi, bakicara bombi bonyine, nta bashinzwe umutekano cyangwa abandi bayobozi bahari, mbere y’uko hatangira ibiganiro byagutse by’amatsinda.

Iki cyifuzo cya gatatu cyateje kwibaza byinshi mu banyapolitiki no mu basesenguzi. Hari abavuga ko Kabila azwiho ubuhanga mu biganiro no mu guhindura vuba icyerekezo cy’abo aganira na bo, bityo bakibaza ku ngaruka z’iyo nama yihariye. Abandi na bo bakeka ko bishoboka ko aba bombi bafite ibyo bumvikanyeho mbere y’ihererekanyabubasha ryo mu 2019, ubwo Kabila yashyikirizaga ubutegetsi Tshisekedi, bakaba bashaka kongera kubisuzuma mu ibanga.

Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wishwe mu 2001. Mu matora ya 2018 atavugwaho rumwe, Félix Tshisekedi ni we watangajwe nk’uwatsinze, asimbura Kabila ku butegetsi. Icyo gihe habayeho imikoranire hagati y’ishyaka rya Kabila n’irya Tshisekedi mu buryo bwiswe “coalition”, ariko nyuma uwo mubano uza kuzamo agatotsi, kugeza aho ayo mashyaka atandukanye burundu.

Kuva icyo gihe, igihugu cyagiye gihura n’ibibazo bya politiki n’umutekano, by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo, aho umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu myaka ishize.

Mu gihe hategurwa ibiganiro i Luanda, hari amakuru ko Leta ya RDC yabyemeye, bitewe n’igitutu cy’umutekano muke, yemeye guhagarika imirwano mu gihe runaka kugira ngo ibiganiro bikomereze no ku rundi rwego, aho hari hashyizweho indi nzira y’ubuhuza.

Ibi bigaragaza ko ubuyobozi bwa RDC buri gushaka inzira zitandukanye zo kugarura amahoro, haba mu biganiro by’imbere mu gihugu hagati y’abanyapolitiki bakuru, ndetse no mu biganiro byo ku rwego mpuzamahanga bigamije gukemura ikibazo cya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Nubwo hari icyizere ku ruhande rumwe, hari n’abaturage bagaragaza amakenga, bavuga ko niba impande zombi zitumvikanye, bishobora kongera kuzamura umwuka mubi wa politiki. Hari n’abavuga ko kutumvikana kwabo gushobora kongera guteza umwuka w’amakimbirane akomeye.

Icyakora, hari n’abizera ko ibi biganiro bishobora kuba amahirwe mashya yo gusubiza hamwe Abanye-Congo no gushimangira inzira ya demokarasi.

Uko byagenda kose, ibiganiro biteganyijwe hagati ya Joseph Kabila na Félix Tshisekedi bifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora guhindura icyerekezo cya politiki ya RDC mu bihe biri imbere. Abaturage n’umuryango mpuzamahanga bakomeje gukurikiranira hafi uko bizagenda.

Tags: ibiganiroKabilaLuandaTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?