• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 21, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye Yatangiye Kuyobora Umugabane wa Afurika mu Bihe by’Ibibazo Bikomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 14, 2026
in Regional Politics
0
66
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye Yatangiye Kuyobora Umugabane wa Afurika mu Bihe by’Ibibazo Bikomeye

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/02/2026, yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Afrika yunze ubumwe (AU), asimbuye kuri uwo mwanya Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umaze umwaka awuyoboye.

READ ALSO

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

Ihererekanyabubasha ryabereye mu nama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize AU, yabereye i Addis Ababa, icyicaro gikuru cy’uyu muryango. Iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kuganira ku bibazo bikomeje kugariza umugabane no gushaka ibisubizo birambye byabyo.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washinzwe mu 2002, usimbura uwa OAU( Organisation of African Unity), wari warashyizweho mu 1963. Intego nyamukuru y’uyu muryango mushya yari iyo kwimakaza ubumwe, amahoro n’umutekano, guteza imbere ubukungu, no kurinda ubusugire bw’ibihugu bigize Afurika.

Kuva icyo gihe, AU yabaye urubuga rukomeye rwo kuganiriraho ibibazo by’umutekano, uburenganzira bwa muntu, iterambere rirambye ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu. Yashyizeho kandi gahunda ndende y’iterambere izwi nka African Union Agenda 2063, igamije guhindura Afurika umugabane wifitiye icyizere, uteye imbere kandi wunze ubumwe mu mwaka wa 2063.

Inama ya 39 yibanze ku bibazo bikomeye birimo:

Ibura ry’amazi n’isuku idahagije mu bihugu byinshi bya Afurika;Ibibazo by’amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’umugabane;Guhuza ubukungu n’isoko rusange rya Afurika;Kongerera imbaraga gahunda z’iterambere rirambye.

Abakuru b’ibihugu biyemeje kongera ubufatanye no guhuza imbaraga kugira ngo intego za Agenda 2063 zigerweho, binyuze mu kwimakaza imiyoborere myiza, gushora imari mu rubyiruko no guteza imbere inganda n’ikoranabuhanga.

Mu gihe cy’umwaka umwe azamara kuri uyu mwanya, Perezida Ndayishimiye azaba ashinzwe:Guhagararira AU mu ruhando mpuzamahanga;Kuyobora ibiganiro by’amahoro no guhuza ibihugu mu bihe by’amakimbirane;Gukurikirana no guteza imbere gahunda z’iterambere n’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu;Gukomeza ubukangurambaga bwo gushyira mu bikorwa Agenda 2063.

By’umwihariko, amaso menshi y’Abanyafurika areba uko azitwara ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Burundi bwohereje ingabo mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa mu guhangana na AFC/M23.

Iki kibazo gikomeje guteza impungenge ku rwego rw’akarere n’umugabane muri rusange, bityo ubuyobozi bwa AU buzaba bufite inshingano zikomeye zo gushakira amahoro arambye aka karere, binyuze mu biganiro bya dipolomasi no mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere.

Gutangira kuyobora AU kwa Perezida Ndayishimiye bibaye mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo byinshi birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene, amakimbirane, n’ihindagurika rya politiki mu bihugu bimwe na bimwe.

Benshi bemeza ko umwaka umwe azamara kuri uyu mwanya uzaba ari igihe cy’igeragezwa rikomeye, aho azasabwa kugaragaza ubushobozi bwo guhuza ibihugu, kubaka icyizere no gushimangira ubumwe bw’umugabane.

Icyakora, hari abategereje kureba niba ubuyobozi bwe buzashobora gutanga icyerekezo gishya kandi gifatika, kikageza Afurika ku rwego rwo kwigira no kugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.

Tags: NdayishimiyeUA

Related Posts

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura
Regional Politics

Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura

September 12, 2026
Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege
Regional Politics

Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege

September 11, 2026
Next Post
AFC/M23 Igiye Kugira Abayihagarariye mu Kanama Gashinzwe Igenzura ry’Agahenge mu Burasirazuba bwa RDC

AFC/M23 Igiye Kugira Abayihagarariye mu Kanama Gashinzwe Igenzura ry’Agahenge mu Burasirazuba bwa RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • C64 durcit sa ligne de confrontation avec le pouvoir de Kinshasa
  • C64 Yashyizeho Umurongo Ukomeye wo Guhangana n’Ubutegetsi bw’i Kinshasa
  • C64 Yashyizeho Umurongo Ukomeye wo Guhangana n’Ubutegetsi bw’i Kinshasa
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?