
Mu burasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, byavuzwe ko imirwano ikomeye yabaye hagati yabahetse Isezerano (M23) n’Ingabo za leta y’Ikinshasa ( FARDC) aho zifatanya na FDLR, Abacancuro ndetse na Maimai Nyatura, iyi mirwano yari mu birometero bike mu burengerazuba bw’umujyi wa Sake, uri muri Territory ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umujyi wa Sake ni umujyi wibitse ho ubutunzi kamere kandi uhuza imijyi myinshi iri muriyintara ya Majyaruguru harimo numujyi wa Goma, urimuri km 30.
Nk’uko amakuru menshi abitangaza, imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu kugeza ku gicamunsi, aho inyeshyamba za M23 ziri mu misozi ya Kagoma ahari ikigo cya gisirikare cya leta, bikavugwa ko izingabo za M23 zamaze kwigarurira ibice byinshi harimo na Ikingi na Mushaki ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), zikuyemo zitarwaniyemo.
Imvura nyinshi yarimo igwa igihe imirwano yarimo ndetse bikavugwa ko nikirere cari kibi, bikaba byari mubyatumye ingabo za leta zitabona ubufasha ikindi nuko n’indege za Fardc z’intambara zabuze uko zigaba ibitero kungabo za M23 Kubera imvura, nkuko ingabo za FARDC zabibwiye abanyamakuru ba RFI.
