
Mumikenke ho muri Territory ya Itombwe muntara ya Kivu yamajyepho muri Republika iharanira democrasi ya Congo, inyeshamba zo mumutwe wa Maimai zakozanijeho nabungeri b’Inka maze leta y’Ikinshasa( FARDC) iza gutabara abungeri b’Inka.
Amakuru Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye akarere kimisozi miremire mugace ka Mikenke nuko ahagana mumasaa yigitondo inyeshamba zomumutwe wa Maimai Bishambuke bagabye igitero ahari haragiriwe Inka zabo mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge) mugace ka Mikenke iz’Inka zarihafi na Camp y’igisirikare ca FARDC.
Nyuma yuko abungeri b’Inka, bomubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), birwanyeho murwego rwokuramira Inka zabo, lngabo za leta ya Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), zahindukije imbunda zirasa Maimai Bishambuke yarije kunyaga Inka, zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi muraka gace ka Mikenke.
Nkuko twabyiganiwe ubwo twabazaga ayamakuru uwaganiraga na Minembwe Capital News, yagize ati : “Maimai Bishambuke, yagabye igitero ahari haragiriwe Inka, abantu bari mumakanisa barimo gusenga ariko abungeri batakiye ingabo za leta (FARDC), zirasa Maimai irahunga ntanka nimwe yanyazwe gusa Fardc yatabaye ariko abungeri nabo babanjye kw’irwanaho.”
Icumweru ntikirashira , Maimai Bishambuke inyaze Inka kandi muraka gace ka Mikenke, inka zigera 30, zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi, zanyagiwe hafi niyi Camp y’igisirikare ca FARDC, aho bivugwa ko haje nogupfa abaturage babiri, umwe yishwe na Maimai undi aza kuraswa nizingabo za Fardc nkuko byavuzwe.
Imyaka irarenga 7, Inka z’Abanyalulenge zikomeza kunyagwa na Maimai rimwe narimwe bakabishinja ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), kubera ko zinyagwa abasirikare ba FARDC barebera ntibagire ico bakora.
Byemezwa nabenshi ko Maimai Bishambuke imaze kunyaga Inka zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge), Inka zirenga ibihumbi 200, mumyaka irindwi gusa(7).