• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC Yashyizweho igitutu cyo Gusohoza Ibyo Yemeye mu Masezerano y’i Washington DC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 1, 2026
in Regional Politics
0
Amerika yategetse RDC icyo igomba kwihutira gukora kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda ugaruke
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC Yashyizweho igitutu cyo Gusohoza Ibyo Yemeye mu Masezerano y’i Washington DC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 04/12/2025 ridakwiye kuguma mu rwego rw’amagambo, ahubwo rigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bigamije kugarura umutekano urambye mu karere.

Ibi yabitangaje akurikije ibimaze iminsi bitangazwa n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zivuga ko zatangiye gahunda yo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, umwe mu mitwe u Rwanda rufata nk’uw’iterabwoba kandi ufite amateka ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 29/03/2026, Umugaba Wungirije w’Ingabo za RDC, Jacques Ychaligonza Nduru, yatangaje ko yoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, mu gace ka Kisangani, aho agiye gutegura ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati: “Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.”

Iyi mvugo, nubwo igaragaza icyerekezo cya gisirikare, ntiyanyuze u Rwanda, ruvuga ko ibikorwa nk’ibi byakagombye kuba byaratangiye kera kandi bigakorwa mu ibanga aho gutangazwa mbere, kuko bishobora gutuma abo bigenewe babyitwaramo ukundi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington bisaba ubushake bwa politiki n’ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo cyangwa ibikorwa bidafite ireme.

Yagize ati: “Amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ntazubahirizwa n’amagambo gusa, ahubwo bisaba ibikorwa bifatika, birimo kurandura burundu umutwe wa FDLR.”

Leta ya RDC yakunze guhakana kenshi ko hari ubufatanye hagati y’ingabo zayo na FDLR, igashinja u Rwanda gukoresha uwo mutwe nk’urwitwazo mu bibazo by’umutekano.

Nyamara, u Rwanda rwo rugaragaza ibimenyetso by’uko abarwanyi ba FDLR binjiye mu nzego za FARDC, ndetse bagira uruhare mu mirwano ibera mu Burasirazuba bwa Congo no mu bikorwa byo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi bishimangirwa n’abigeze kuba muri uwo mutwe, barimo Augustin Nshimiyimana, wigeze kuvuga ko gahunda yo kwambura FDLR intwaro ishobora kuba ari uburyo bwo kuyobya uburari.

Yagize ati: “Niba bashaka kubambura intwaro, babanza kubashakira i Kinshasa kuko bamwe bari mu ngabo za FARDC. Ntibyumvikana ukuntu babahiga kandi bari kumwe.”

Amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC, abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizeho gahunda yihariye y’ibikorwa bya gisirikare izwi nka CONOPS (Concept of Operations), igamije kugarura umutekano mu karere.

Muri ayo masezerano, biteganywa ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa no gusenya burundu umutwe wa FDLR ku ruhande rwa RDC.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga, yigeze gutangaza ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000, bigaragaza uburemere bw’iki kibazo mu rwego rw’umutekano.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro, cyane cyane ibiganiro bya Doha, nk’umwe mu miyoboro ishobora gutanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu karere.

Rugaragaza kandi ko ishyirwaho ry’urwego rwigenga rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ari ingenzi, kugira ngo harebwe niba impande zombi zubahiriza ibyo ziyemeje.

Mu gihe impande zombi zikomeje gutanga amatangazo atandukanye, igisabwa ubu ni ibikorwa bifatika bishobora guhindura isura y’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Amasezerano y’i Washington agaragara nk’icyizere gishya, ariko azagira agaciro nyakuri ari uko ashyizwe mu bikorwa ku buryo bugaragara, hatabayeho gusubira inyuma cyangwa gukomeza gushidikanya ku bushake bwa politiki bw’impande zombi.

Ibi ni byo bizagena niba koko akarere gashobora kugera ku mahoro arambye, cyangwa niba kazakomeza kuguma mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi.

Tags: AmazezeranoRdcRwandaWashington DC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?