• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kivu y’Epfo: Imirwano Ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC Yatumye Abaturage Bahunga mu Mvura Nyinshi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 5, 2026
in Conflict & Security
0
Ibitero Bikomeye by’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC byibasiye Abaturage b’i Ndondo
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kivu y’Epfo: Imirwano Ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC Yatumye Abaturage Bahunga mu Mvura Nyinshi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 05/04/2026, guhera saa tanu (11h00), imirwano ikaze yabereye mu misozi yo mu gace ka Kigoma, mu mu gace ka Kabere no hafi yaho, haherereye muri cheferi ya Bafuliiru, muri teritwari ya Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abasirikare ba FARDC bafatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR ari bo bagabye ibitero ku ngabo za AFC/M23. Iyo mirwano yahise ifata intera mu masaha yakurikiyeho, aho impande zombi zakomeje guhangana zikoresheje intwaro ziremereye n’izoroheje.

Imirwano yakomeje kugera mu masaha y’umugoroba, ibintu byatumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga; bamwe bahungira mu mashyamba, abandi bashaka ubuhungiro mu buvumo kugira ngo barokoke amasasu yakomezaga kumvikana muri ako gace.

Icyarushijeho gukomerera abaturage ni uko iyi mirwano yabaye mu gihe imvura nyinshi yagwaga, yatangiye mu gitondo saa tatu (9h00), bigatuma ubuhunzi burushaho kugorana, cyane cyane ku bana, abagore n’abasaza.

Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye, kuko uretse imirwano iri kubera hafi yabo, no kubona aho bikinga imvura birabagoye bitewe n’ikirere kibi n’ubuke bw’ibikoresho by’ibanze byo kubafasha mu bihe nk’ibi.

Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi imaze iminsi ivugwa mu bice bitandukanye bya teritwari ya Uvira no mu nkengero zayo, aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu bice bya Ndondo muri grupema ya Bijombo. Ibi bitero byatangiye ku wa Gatatu, bikaba byaragabwe n’ingabo zaturutse i Uvira n’ i Bujumbura. Kugeza ubu, abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhungira mu bihuru no mu mashyamba, by’umwihariko abavuye ku Murambya, Kanogo n’ahandi hatandukanye.

Kugeza ubu, nta mubare w’abamaze guhitanwa n’iyi mirwano cyangwa abakomeretse uratangazwa ku mugaragaro, ariko amakuru aturuka mu baturage agaragaza impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivile.

Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse buturutse ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo abaturage bahabwe ubufasha bw’ibanze no gukumira ko iyi mirwano yakomeza gufata indi ntera.

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara z’urudaca, zikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.

Tags: ImirwanoKigoma

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
DRC: Impuruza Ikomeye ku Banyamulenge – Ibirego bya Jenoside mu Burasirazuba Bishyira Isi n’Akarere mu Ihurizo Rikomeye

Dore uduce FARDC n’abafatanyabikorwa bayo baherereyemo ku Ndondo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?