• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gusahura ku Ndondo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 7, 2026
in Conflict & Security
0
Ibitero Bikomeye by’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC byibasiye Abaturage b’i Ndondo
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gusahura ku Ndondo

Amakuru yizewe aturuka mu bice by’i Ndondo muri grupema ya Bijombo agaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri ibyo bice, aho ibikorwa byo gusahura no gutwika inzu byongeye gufata intera. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, amakuru yamenyekanye agaragaza ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, zakoze igikorwa cyo gusahura imirima y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Ibi byabereye ku Murambya, umwe mu mihana igize agace k’Indondo muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru atangwa n’umwe mu baturage batuye muri ako gace avuga ko ibyo bikorwa byibasiriye cyane imirima y’ibihingwa by’ibanze birimo ibigori n’ibirayi, ari byo bigize ishingiro ry’imibereho y’abo baturage.

Yagize ati: “FARDC n’ingabo z’u Burundi, bafatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, bazindutse baza gusahura imirima yacu ku Murambya. Ibyo basahuye birimo ibigori n’ibirayi, ibintu byari kudufasha kubaho.”

Aho ibikorwa byibasiye cyane ni mu duce two ku Murambya ahazwi nko ku Ijimbo no ku Murushimisha, aho abaturage bavuga ko ibikorwa byo gusahura byakozwe mu buryo bugaragara kandi bwagutse.

Aya makuru aje akurikira ibindi bikorwa by’urugomo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho izo ngabo za FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo bibasiye abaturage, bagasahura amatungo, ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, ndetse bagatwika amazu menshi y’abaturage ku Murambya no mu nkengero zaho.

Ibi bikorwa byasize abaturage benshi bahunze ingo zabo, bamwe bakaba baratakaje burundu ibyo bari batunze, mu gihe abandi bakomeje kubaho mu bwoba n’ihungabana rikomeye.

Abaturage b’Abanyamulenge, cyane cyane batuye mu misozi y’i Mulenge, bakunze kwibasirwa n’ibi bikorwa, aho bagaragara nk’abari mu kaga kenshi bitewe n’imiterere y’akarere n’amakimbirane amaze igihe kirekire ashingiye ku butaka, ubuyobozi n’umutekano.

Kugeza ubu, amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko umutekano ukomeje kuba muke cyane, aho abaturage benshi bakomeje guhunga berekeza mu bice batekereza ko bifite umutekano muke kurushaho. Hari impungenge z’uko niba nta gikozwe vuba, ibi bikorwa bishobora gukomeza kwiyongera, bikarushaho guteza ibibazo by’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.

Ibi bikorwa byo gusahura no gutwika inzu byongeye kwerekana uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gihe amahanga n’inzego zinyuranye bikomeje gushaka ibisubizo birambye, abaturage bo mu Bijombo na Minembwe bo bakomeje kwishyura igiciro gikomeye cy’aya makimbirane, barimo kubura ubuzima, imitungo n’icyizere cy’ejo hazaza.

Tags: BijomboGusahuraI NdondoImirima y'abaturageMurambya

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?