
Chirac Rukeba, wahoze ari Ministre wa Cominication, Tourisme et Transport, muntara ya Kivu yamajyepho afunzwe ninzego zishinzwe umutekano(ANR), muri Republika iharanira democrasi ya Congo.
Amakuru Minembwe Capital News, imaze kwakira nayifungwa rya Bwana Chirac Rukeba, wafatiwe i Goma, afatwa nurwego rushinzwe umutekano (ANR) ubwo yari muruzinduko kuva i Kinshasa, abanza kwerekera Bukavu muri Kivu yamajyepho aho bivugwa ko yaragiye mubiganiro by’itorero yahoze asengeramo rya 8ème CEPAC i Bukavu, itorero riheruka kubura umushumba murukuru waryo (Centre Nyawera, Reverend Rigimbi).
Rukeba Chirac, akimara kuva i Bukavu ageze i Goma inzego zishinzwe umutekano (ANR), zamufashe kubyaha aregwa nabaturage bakoranye muri Coopérative ya DATCHE, aho bivugwa ko hoba harabaye kurenganya bamwe muribo dore ko iyi Coopérative ya DATCHE, Chirac yigeze kuba Soma mbike mwiyi Coopérative hagati mumwaka wa 2008 na 2009. Ayamakuru tukaba tuyakesha bamwe mubakoze muriyo Coopérative ya DATCHE murico gihe.
Bwana Rukeba Chirac, akimara gutabwa muriyombi ninzego zishinzwe umutekano, yabanjye gufungirwa i Goma, kuri Station nkuru y’uru rwego rwa Renseignements (ANR), rw’intara ya Kivu yamajyaruguru. Uwatanze ayamakuru yavuze ko yoba yarahafungiwe mugihe c’ibyumweru bitatu(3), nyuma yurizwa indege yoherezwa gufungirwa i Kinshasa.
Rukeba Chirac, yabayeho Umuyobozi murwego rwa Renseignements (ANR), igihe ca RCD GOMA, muri Uvira na Bukavu, nanyuma RCD, ikimara kwinjira muri leta yuwahoze ari Président Joseph Kabira. Rukeba Shirac yakomeje gukora munzego za Renseignements (ANR) nanone kandi yaje kubaho Ministre Muntara ya Sud kivu, aho yarakuriye Ministries zitatu arizo: Communication,Tourisme na Transport. Ikigihe akaba aricogihe akarere kimisozi miremire y’Imulenge homuri Minembwe babonye umunara wa VODACOM(Communication).
Rukeba Chirac, avuka Muntara ya Kivu yamajyepho, mukarere ka Bijombo ahitwa Kuwumugethi mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge).