
Muri Republika iharanira Democrasi Ya Congo, byatangajwe ko Abana 25 bashimuswe nabantu batazwi hafi naho iki gihugu ca Congo gihana imbibi na Republika ya Centrafrique.
Amakuru Minembwe Capital News, ikesha Radio yabafaransa RFI, nuko byamaze kumenyekana ko abantu bitwaje imbunda bibasiriye abasivili mu burasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa, mukarere ka Bas-Uélé, gahana imbibi na Repubulika ya Centrafrique, abana 25.
Murabo bana makumbyabiri nabatanu barimo abakobwa 7, akaba aribo bamaze gutangazwa ko bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda mumihana itatu ariyo: “Namongu, Zamwa na Banda, ho muri Bas Uele”
Iperereza ryakozwe mugihe abakoze iki gikorwa cubunyamanswa basabye banyiri miryango yaba bana ba bakobwa nabahungu, mukubasaba ikiguzi cangwa ingwate kugira babashe kubarekura. Ariko kandi abaturiye aka karere bakavuga ko kugira hamenyekane neza aho baba baherereye bikiringora bahizi muri leta ya Président Félix Antoine Tshisekedi.
Mubushakashatsi bumaze gukorwa nkuko tubikesha Radio RFI, abana bamaze gushimutwa barihagati y’imyaka icumi kugeza kuri cumi n’umunani.
Ikindi nuko bikekwa ko bafashwe n’inyeshyamba zo mumutwe wa Seleka, ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique, bikavugwa ko binjiriye mumihana itatu ari yo Namongu, Zamwa na Banda basahura amazu n’amaduka byabaturage bomuraka gace.
Umuyobozi wa Société civile muri aka gace Théophile Zangwina yagize ati: “Ibi bintu ntibyatangiriye hano mu gace ka Banda honyine , ahubwo byatangiriye hafi numuhana uri mubirometere 22 na Banda nawo wegereye umuhana wa Namungu, aho bashoboye gushimuta abana ndetse no gusahura abaturage.”
Yakomeje avuga ko “Ati kubera umutekano muke urangwa muraka gace, habayeho gutinya kwandikisha abatora (Enrôlement), ikindi nuko uturere twinshi tutarabona ibikoresho kubera ubwoba butegwa numutekano muke urangwa murutwo duce.”
Maze arangiza asaba leta ya Republika iharanira Democrasi Ya Congo ati: “Leta yacu yagakwiye kongera ingabo za FARDC muri aka gace, bitabaye ibyo, bizaba bibi kurushaho, niyo mpamvu twaganiriye na ANR na FARDC, ku ibikoresho bya Ceni ko bigomba kurindwa mbere yuko bigera kuma Centre d’enrôlement yo muri utu turere.”
Abakozi ba leta y’Ikinshasa bakorera muribi bice babwiye itangaza makuru ko hagiye gukorwa ibishoboka abagizi banabi bagafatwa ninzego zishinzwe umutekano no gushakisha uburyo abashimuswe bagaruka mumiryango yabo.