
I Goma ho muntara ya Kivu yamajyaruguru, muri Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC), mugace kitwa Majengo na Mutinga, abaturage baho batangiye kwamagana urugendo rwa Président w’Ubufaransa azagirira i Kinshasa kuminsi itatu ukwezi kwa gatatu uyumwaka.
Emmanuel Macron w’Ubufransa, akaba afite uruzinduko ruzamara iminsi ine, agenderera ib’ihugu bya Africa yohagati harimo na Republika iharanira democrasi ya Congo Kinshasa, aho biteganijwe ko azahagera kuruyu wa gatanu wikicumweru, nyuma yuko azaba avuye muri Gabon.
Président Macron w’Ubufransa, biteganijwe ko kandi azasura nigihugu ca Congo Brazzaville ndetse na Angola kwa Président João Lourenço, ufashe umukingi munini mukugarura umutekano mwiza muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo aho afatanije n’Uwahoze ari Président wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Mururu ruzinduko rwa Macron w’Ubufransa, i Kinshasa, mumakuru dukesha ikinyamakuru ca Okapi, nuko azaganira na Mugenzi we Félix Tshisekedi kubyerekeye ukunoza umubano w’ibihugu byombi, ndetse nibyerekeye uburezi bwamashuri yisumbuye nabanza.
Umuturage utanze amakuru kuri Minembwe Capital News, yuko i Goma amasaha yuyu mugoroba wo kuwagatatu wo kumunsi umwe wukwezi kwa gatatu uyumwaka batangiye kwamgana urugendo rwa Président w’Ubufaransa, avuze ko invugo abaturiye Majengo na Mutinga ho muri Goma barimo kuvuga ngo: “Emmanuel Macron – Kagame- M23 na EAC.” bavuga ko bose aribamwe ati “Mubamamagane.”
Ikindi Uruby’iruko rushigikiwe na Civil Society yomurako gace kuko uwatanze ayamakuru yavuze ko abayobozi birishirahamwe aribo batangiye guhamagara Uruby’iruko ko rugomba kwitabira, iyi myigaragambyo ngo ikazakomeza kumunsi w’ejo nkuko tubikesha abaturiye Goma.
Yagize ati: “Kandi uhagarariye Civil Society yomurako gace yabwiye Uruby’iruko ubu mukagoroba kajoro ko ejo kuwakane azaba ari “Ville Morte.”
A fascinating discussion is worth comment. I think that you ought to publish more about this subject matter, it might not be a taboo subject but typically people do not talk about such topics. To the next! Best wishes!!