
Umutwe waba(Provincial Assembly) Députés muri Provence ya Kivu yamajyaruguru muri Republika iharanira democrasi ya Congo bandikiye basaba Président Félix Antoine Tshisekedi, kuganira n’umutwe wabahetse isezerano (M23) kugira amahoro yongere asagambe muburasirazuba bw’iki gihugu.
Binyuze mumuyobozi uhagarariye Assemblée ya ba Députés b’Intara ya Kivu yamajyaruguru, bwana Hon Seninga, murwandiko yanditse rwihanangiriza Leta ya Félix Antoine Tshisekedi kuganira n’umutwe wabahetse isezerano (M23) kuneza y’Abanya gihugu baturiye akarere kiburasirazuba ka Congo(Eastern Drc).
Ibi bije nyuma yuko Ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi, bushimangiye ko butazigera bw’icarana na M23 ngo bakorane ibiganiro cangwa amasezerano ayariyo yose agana ku kubiganiro.
Bwana Muyaya Patrick, umuvugizi wa Republika iharanira democrasi ya Congo, ijambo aheruka kubwira itangaza makuru muri Kinshasa, yavuze ko Leta ye itazigera ikora ikosa ngwira ganira n’inyeshamba zomumutwe wa M23, ninyuma gato yinama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (East Africa Community) ubwo bahuriraga i Bujumbura mugihugu c’Uburundi.
Dore ko muriyonama imyanzuro yavuyemo bari bemezanije ko intambara iri muri Eastern ya Drc igomba kurangizwa nuko abanyecongo bakoranye ibiganiro bonyine hatagize abahwezwa.
Ministre Christophe Lutundula, nawe ubwe yunze mwijambo rya Patrick Muyaya abwira itangaza makuru muri Kinshasa ko imyanzuro yose yabakuru b’ibihugu izaza ivuga ngo leta y’Ikinshasa ikorane ibiganiro na M23 Iyimyanzuro izakomeza guteshwa agaciro atahubwo twe tuzakomeza gushigikira imyanzuro y’Iluanda ho muri Angola, aho banzuye ko M23 igomba kuva mubice byose yarimaze kwigarurira nyuma yokubivamo bazasubire mwishamba rya Sabyinyo.
Gusa bisa nkaho leta ihaya yorosha ubukana yahoranye bagashira ineza y’Abanya gihugu imbere ninyuma yuko ubuyobozi bwa Gouverneur militaire muri Kivu yamajyaruguru badohoye kurubu inzira yimodoka zarukurururana bazemereye kunyura mubice M23 igenzura harimo nagace ka Bunagana. Ibi bikaba biri mwitangazo ry’Umuvugizi wigisirikare kurwego rwa Gouverneur bwana Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume .