
Ubuyobozi bwa M23, bwatanze Itangazo rimenyesha imiryango mpuzamahanga ndetse nigihugu cyabo ibi bikurikira. iritangazo ryateweho umukano numuvugizi w’uyumutwe mubya Politiki Lawrence Kanyuku.
yagize ati :
“M23 ntabwo intego yacu ari ugufata ibice bikomeye cangwa imihana, ahubwo inshingano nyamukuru nu gutabara abaturage barimo gukorerwa Genocide, ubwicanyi bukunze kwibasira cane abavuga ik’Inyarwanda muburasirazuba bw’iki gihugu. Ikindi nuko ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (Fardc), bakoresha urufaya rwa masasu menshi bakarasa mubice bituwemo nabaturage benshi nogufata abagore kungufu ibi babikora bafatanyije nabafatanya bikorwa babo aribo : (FDLR , NYATURA, APCLS , PARECO , MAIMAI na BACANCURO). Kurubu barimo gukoresha indege za kajugujugu, indege z’intambara, ibifaro ni bisasu bindi byimizinga iremereye, bigatuma abaturage benshi bapfa, kandi bagahunga bakava mubyabo, ugasanga leta niyo ifite uruhare runini mugutuma haba kwangirika kubintu byabaturage. Kurugero kuminsi 27/02/023, abasirikare ba M23 babohoje abaturage bomumwoko bwaba Tutsi bagera kuri 700 barimo bashakira ubuhungiro mubitaro bikuru bya Mweso, nimugihe bari bahunze ibitero bya Fardc nihohoterwa bakorerwa n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) nabafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Maimai Nyatura ndetse na Bacancuro.”
Uyumutwe wa M23, binyuze mumuvugizi wayo Kanyuku, yakomeje agira ati: “Ubuyobozi bwa M23 buracaha bakoresheje imbaraga zose imyitwarire mibi idafite ubumuntu, yagaragaye kuri Lieutenant General Constant Ndimba, wakomeje kwima abaturage ba Goma uburenganzira bwabo, kutabemerera kugenda uko bishakiye, kuja mumirima yabo iri muduce M23 igenzura gushaka ibibatunga ndetse nibicuruzwa bindi bitandukanye, arukugirango yicishe abaturage ba Goma akoresheje uburyo nkubwo Hitler yakoresheje ku Bayuda.”
“M23 ikaba imenyesha abaturage ba Goma ko bemerewe gutembera uko bishakiye mubice bigenzurwa nuyumutwe wa M23, ikindi M23 irashaka ko aba baturage bagomba kuzaza baja gusura inshuti nabavandimwe mubice bagenzura cangese bakaza gushaka ibyashara.”
Iritangazo rikavuga ko kandi “M23 nanone iramenyesha imiryango mpuzamahanga ubwicanyi bwibasira abaturage baturiye akarere kiburasirazuba aho bakorerwa Genocide ningabo za leta y’Ikinshasa( FARDC), ifatanije na NYATURA, PARECO, MAÏMAÏ, FDRL, APCLS na BACANCUURO. Ibi babikora leta ibireberera. Iri tangazo rirangiza rimenyesha ko umutwe wa M23 ufite inshingano zo kwirwanaho kinyamwuga, nokurinda abaturage nibyabo, nogutabara abafite kwicwa.”
“M23 yongeye gushimira abakuru bibihugu byibiyaga bigari kudahwema gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRcongo, binyuze mubiganiro byamahoro i Luanda na Nairobi na Bujumbura, uyumutwe wa M23 ukaba uritayari gushira mungiro ibyo basabwa, mugihe na leta ya DRcongo yiyemeje gushira mungiro ibyo isabwa nkinshingano zayo.
