
Imbunda ziremereye uyumunsi kuwakane zunvukaniye mugace ka Buhumyi, Buhumyi ikaba iri mumisozi irihejuru yumuhana munini wa Sake, ho muri Kivu yamajyaruguru muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, nuko ingabo za leta ya Congo (Fardc) nabafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Maimai Nyatura ndetse n’a Bacancuro, barashe ibisasu biremereye hejuru ya Sake kumusozi wa Buhumyi muri Territorry ya Masisi ho muri Kivu yamajyaruguru nkuko twabivuze haruguru.
Uwatanze ayamakuru ayaha Minembwe Capital News, yavuze ko ibi Fardc yabikoze irimo gukora ibyo bita muri Terme yagisirikare ivuga ngo “Gushering” kugira batere umwanzi wabo ubwoba ndetse nokugira batange rapport ibukuru kobarashe umwanzi arahunga.
Mugihe Fardc yarimo ishering amasasu yimbunda ziremereye kumusozi wa Buhumyi, ingabo za M23 zo zari mubikorwa byo kuganiriza abaturage babakangurira gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse no kubabwira ko bagomba kugira amaharo mubice byose M23 imaze kwambura ingabo za leta ya Kinshasa (Fardc).
Ikindi nuko ingabo za M23 zahanguye ibimodoka byarukururana bicuruza ibiteza abaturage imbere, ibi bibaye mugihe kumasoko y’ibiryo bari bazamuye igiciro cabyo kugiciro co hejuru kubera imihanda imwe n’imwe yo muri Masisi yarifunzwe bitera inzara haba muri Goma ndetse nomunkengero zuyu mujyi wa Goma.
Ubuyobozi kurwego rw’igisirikare muri Kivu yamajyaruguru, nabo banditse urwandiko ruteye ho umukono na Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume bamenyesha ko bahanguye imodoka zarukururana kugera mubice M23 igenzura, bavuga ko babikoze kuneza y’Abanya gihugu.