
Amazu agera 109 niyo amaze kumenyekana ko yasenywe n’Invura mumujyi wa Baraka uri muri Territory ya Fizi, Kivu yamajyepho ho muri Republika iharanira democrasi ya Congo.
Amakuru yamaze kumenyekana akomeje guca kumbuga nkoranya mbaga (Social Media), harimo n’imbuga za WhatsApp nuko abantu bakomeje gutanga Pole kubyabaye mumujyi wa Baraka uherereye muntara ya Kivu yamajyepho muri Territory ya Fizi, agace gatuwe nabo m’Ubwoko bwa Babembe bazwiho kunyaga Inka zab’Atutsi mumisozi irihejuru yuyu muhana ahari Imisozi miremire y’Imulenge.
Nkuko byatangajwe nuhagarariye Civil Society, bwana Jaques Abunguru yavuze agira ati : “Invura imaze iminsi ibiri igwa muri Baraka uhereye ejo hashize kuwagatatu nuyumunsi kuwakane akaba ari nuyumunsi iyi Nvura yasenye amazu hamaze gukunduka amazu agera kwijana nacenda(109).”
Bwana Abunguru akaba yasabye leta ye kubafasha “Dusabishije leta yacu ya Kinshasa kutugoboka ndetse na ma ONG yaba aya leta cangwa ayikorera kugiti cabo mutugoboke abaturage baturiye umuhana wa Baraka.”
Baraka niwo muhana munini mumihana igize Territory ya Fizi, akaba arinawo urimo ville yubakitse kuburyo bwa Kijambere hamwe na Minembwe ihereye mumisozi miremire y’Imulenge.