
Ingabo zabarundi zomumutwe wa ba Comanda, bageze i Goma, muri Republika iharanira democrasi ya Congo, bakaba baje murwego rwa EAC.
Ibi byatangajwe na Emmanuel Kaputa, akaba arinawe muyobozi w’ungirije w’ingabo za karere, Kaputa yavuze ko izingabo za b’Arundi zije murwego rwa EAC muburyo bwogushakira akarere kiburasirazuba ka Republika iharanira democrasi ya Congo amahoro.
Ibinyamakuru bya Congo byo bitangaje ko ingabo za Republika y’Uburundi zije murwego rwogusubiza M23 inyuma, ngo ye kuguma ifata ibindi bice nkuko ikomeje kwigarurira ibice byinshi muriyintara ya Kivu yamajyaruguru, muri Territory ya Masisi, Rutshuru ndetse na Nyiragongo.
Gen Kaputa yongeyeho ko ingabo za Republika y’Uburundi zahageze zinyuze kundege izindi zikazahagera zinyuze kumodoka, ubwo twabazaga ayamakuru, bavuzeko harizindi modoka zitwaye abasirikare bab’Arundi zanyuze kubutaka bw’Urwanda zambuka i Goma.
Dore uko yabitwiganiye uwatanze ayamakuru kuri Minembwe Capital News: “Ayamasaha ndi Nyamasheke imbere yanje harimodoka zitwaye abasirikari bab’Arundi bagiye GOMA murwego rwa EAC.”
Ibi bikaba biri mumipango yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa East Africa Community (EAC), mubihugu byemejwe ko bizohereza ingabo muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, harimo Kenya,Uganda, Sudan Yepfo n’Uburundi ingabo za Kenya, zo zikaba zimaze amezi agera kurane muribyo bice, n’ingabo z’Uburundi nazo zimaze iminsi ziri muri Kivu yamajyepho.
Igihugu ca Tanzanie, nubwo kirimumuryango wa EAC cavuze ko kititeguye kohereza ingabo zabo kubutaka bw’aCongo, naho Urwanda Ubutegetsi bwa Republika iharanira democrasi ya Congo bwavuze ko budashaka ingabo za leta ya Kigali kubutaka bw’abo murwego rwa EAC, nimugihe leta ya Felix Tshisekedi ishinja iya Kigali gufasha M23, ibyo u Rwanda ruhakanira Kure. Sudan Yepfo, yo ntirabona uruhusha rwa Kinshasa kugira ibashe kohereza ingabo zabo muburasirazuba bwa Congo.
Kigali nayo ishinja Kinshasa gukorana byahafi numutwe w’itera bwoba wa FDLR, uyumutwe ukaba urimo bamwe basize bakoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994, Genoside yishe ab’Atutsi babarigwa mumilioni.