
Umusirikare wa Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), yishwe nabasivile kuri Murongwe ho muri Territory ya Uvira.
Kumbuga nkoranya mbaga (Social Media), zaba Congomani bo mubwoko bwa b’Apfurero hakomeje guca amakuru avuga ko umusirikare umwe mungabo za FARDC yishwe ninsore sore zo mubwoko bwa b’Apfurero, uyumusirikare yishwe nyuma yuko nawe yaramaze kwica umusore w’umupfurero.
Iki gikorwa cubunyamanswa cakorewe, ahitwa kuri Murongwe ho muri Kivu yamajyepho muri Territory ya Uvira, cabaye ahagana isaha za sakenda zokuriki cumweru kuminsi itanu zukwezi kwa gatatu uyumwaka wa 2023.
Kabihona Eduard, Umuturage, uturiye Murongwe, yabwiye Minembwe Capital News ati: “Uyumusirikare yariyasinze ndetse nuwo musore wishwe nawe yari yanyoye yamiti ibarinda kutaraswa bahabwa nab’Afumu, bagenzi be basangira iyo miti bamaze kubona ko mugenzi wabo yapfuye arashwe numusirikare wa Fardc, nabo bivunye umwanzi wabahekuye baramurasa arapfa.”
Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo, zishinjwa kumwa ibiyobyabwenge, bikabatera gukora ibikorwa bigayitse byurugomo, iminsi ibarigwa kuntoki yaritarashira undi musirikare womungabo za Fardc arasiwe kumupaka wa Goma n’uRwanda mugace ka Birere azira kumwa ibiyobyabwenge yambuka umupaka araswa nabasirikare bo mungabo za RDF.
Umwaka wa 2022, umusirikare wa Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), muri 12ème brigade ikorera mugace ka Minembwe ho muri Territory ya Fizi muri Kivu yamajyepho, yishe umwana wimyaka 14 amutemaguye.