
Kuwa Gatanu, kuminsi itatu ukwezi kwa gatatu uyumwaka wa 2023 ahagana saa 17h35 nibwo umusirikare w’ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo ( FARDC), yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b’u Rwanda barinze umupaka.
Byabereye hagati ya Grande Barrière na Petite Barrière mugace kitwa Birere.
Umuvugizi wungirije wa Republika y’Urwanda Alain Mukurarinda, yavuze ko Republika iharanira democrasi ya Congo mugihe yakomeza ubushotoranyi bwogushotora uRwanda, iki gihugu c’Urwanda kitazabyihanganira.
Ati“Birashoboka kuba ari ubushotoranyi ngo tugwe muri uwo mutego, tujye mu ntambara.”
Yakomeje agira ati” Ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, intwaro zirahari,nta gutungurana kuzigera kuba.”
Alain Mukurarinda yavuze ko ibikorwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byerekana ko ishaka kugusha u Rwanda mu mutego w’intambara ariko u Rwanda ruri maso.
Ati“Gushotora wenda gushobora kuba ariko uwo mutego ntabwo tuzigera tuwugwamo.Ariko bamenye ko birenze hariya, bariteguwe bakwakirwa uko bikwiye.”
Umuvugizi wungirije wa Republika y’Urwanda avuga ko agendeye ku bikorwa bya Leta ya Congo, asanga ubu bushotoranyi buhemberwa n’imvugo z’urwango z’abayobozi babo hakozwe iperereza nyuma y’ubushotoranyi.
Kuwa Gatandatu kuminsi ine(4), ukwezi kwa gatatu uyumwaka wa 2023, Itsinda rihuriweho n’Ingabo zo mu Karere k’Ibiyaga bigari rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka (EJVM), ryari mu bikorwa byo kugenzura ahaherutse kurasirwa umusurikare wa Congo.
Nubwo nta kirava mu iperereza, iri tsinda na mbere ryari ryarikoze ku mupaka ubwo nabwo undi musirikare wa Congo yageragezaga kwinjira mu Rwanda anyuze ku mupaka uko yinjiraga ninako yakomezaga kurasa .
Mu gihe kitageze umwaka hari abasirikare batatu bo mungabo za FARDC, bamaze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda muburyo bwubushotoranyi, bakaharasirwa. Aba bose uko ari batatu bahasize ubuzima bwabo, ni nako gusubizanya hagati y’ibihugu byombi bikomeje, gufata indi ntera.
Leta ya Félix Antoine Tshisekedi, ishinja iya Kigali gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa M23, ibintu leta y’Urwanda yamaganira kure.
Munama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba iheruka kubera muri i Addis-Abeba ho muri Ethiopia, bemeje ko inyeshamba zose zirwanira muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, ko bagomba guhagarika imirwano bitarenze ukwezi kwa kabiri kuminsi mirongwitatu uyumwaka wa 2023.