
Irwindi ho muri Territory ya Rutshuru hafashwe ningabo za M23 ahagana mumasaha ya saamunani kumasaha ya Bukavu na Minembwe none kuminsi itandatu ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2023.
Iyimirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23, n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), mugace ka Rwindi Kari muri Territory ya Rutshuru ho muri Kivu yamajyaruguru .
Abasirikare ba leta ya Felix Tshisekedi (FARDC) nabafatanya bikorwa babo aribo abacancuro, FDLR na Maimai Nyatura, bivugwa ko inyeshamba za M23 zabarushije imbaraga zibambura umuhana wa Rwindi. Amakuru yizewe atugeraho nuko ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) nabafatanya bikorwa babo bamaze guhunga uyumuhana wa Rwindi, kurubu ukaba uri kugenzurwa ningabo za M23 nkuko tubikesha bamwe mubarwanyi ba M23 bari muribyo bice.
Umuhana wa Rwindi uzwiho nkishamba ryaba mukera rugendo ariko nanone ukagira ibice bimwe bimwe bituwe nabaturage ndetse ukaba warurimo ingabo ninshi za Fardc n’Interahamwe. Rwindi iri muri Territory ya Rutshuru, uva k’Iwanja, Kaunga, Mabenga ukabona kwinjira muri Rwindi uzakomeza ukabona kuja za Kanyaboyonga.
Rwindi akabariyo ihana urubibi rwa Rutshuru na Lubero.
Indi mirwano yabaye uyumunsi yabereye mugace kari hafi na Kaluba , aho bivugwa ko ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo, zarimo zigerageza gutera ibirindiro bya M23 kugira ngo barebe ko bokwisubiza uyu muhana wa Karuba.
Amakuru dufite yizewe nuko byarangiye ingabo za leta ya Congo( FARDC) ziyabangiye ingata akaba arinabyo byatumye abaturage baturiye umuhana wa Sake bahunga berekeza iya Goma abandi baheza iya Minova.
Simuri Sake honyine abaturage bahunze kuko nomuri Kibirizi abaturage bahunze bagana muduce twa Kabamba abandi bagana iya Goma, uyumuhana ukaba wamaze kuja mumaboko ya M23.