
I Masisi ho muri Kivu yamajyaruguru mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo, urwego rwabasirikare bashinzwe imipaka(EJVM) naba EAC binjiye muri gahunda yokugenzura abanze guhagarika imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya Félix Antoine Tshisekedi (FARDC).
Izinzego zinjiye muri gahunda yiperereza kuwatangije imirwano mugace ka Kaluba kari muri Territory ya Masisi dore ko byari biteganijwe ko imirwano igomba guhagarara tariki 07/03/2023 nkuko byari byemejwe numuryango wa EAC babifashijwemo numuhuza washizweho na Africa Yunze ubumwe (AU).
Murikigitondo canone tariki 10/03/2023, izinzego zatangaje ko iri perereza ryatangiwe gukorwa ejo hashize bakaba bamaze gusura akarere ka Mubambiro na Sake .
Aka gace ka Mubambiro bagasuye murwego rwokugira ngo bamenye ukuri kubyari byatangajwe n’umuvugizi w’intara ya Kivu yamajyaruguru mubya Gisirikare bwana Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, ubwo aheruka kuvuga ko umutwe wa M23 wagabye igitero mubirindiro byaharingabo za Barundi bari mubutumwa bwa Mahoro mugace ka Mubambiro.
Gusa umuvugizi w’igisirikare c’Uburundi bari mubutumwa bwa Mahoro muri Kivu yamajyaruguru yari yahakanye ko ico gitero ntaco bazi ati kandi M23 ntagitero yigeze ibagabaho.
Bibaye kandi umuryango wa bibumbye ugize akanama gashinzwe umutekano kw’Isi kohereje Intumwa zabo muri Kinshasa kugira bamenye igitera intambara imaze umwaka urenga ihanganishije Umutwe wa M23 n’Ingabo za leta ya Congo (FARDC). Umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bwabo nkabandi ba Congomani naho leta ya Felix Tshisekedi, yo irwanya M23 ibita umutwe witerabwoba.