
Kuwabirindiro ijoro ryokwitariki 09/03/2023, Maimai zihari zarikanganye zirasa amasasu menshi bituma abaturage bahunga ako gace.
Amakuru Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye akarere kimisozi miremire mugace ka Rurambo ho muri Territory ya Uvira mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo, nuko ijoro ryaraye rikeye mumuhana wo Kuwabirindiro Maimai zikanganye ubwazo zonyine zirasa amasasu menshi abaturage barahunga.
Izi Maimai nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News, nuko ziheruka kuzana ningabo za Barundi (FDNB), zimaze amezi arenga ane(4), zikorera Kundondo ya Bijombo.
Umwe mubaturage ba Rurambo yandikiye Minembwe Capital News agira ati: “Ninjoro saa sita zibura iminota umunani (8), aba Maimai bari Kuwabirindiro, barikanganye bararasa bituma abaturage bikanga cane. Nyuma abaturage bagiye gutanga Rapport kwa Colonel wingabo zab’Arundi, bakimara kumubwira yasubije ko aba Chefs bakwitonda gusakaza amakuru hakabanza kuba ikiganiro c’ihariye hagati ya Barundi naba Chefs b’Indondo ya Rurambo. Uwomu Colonel kandi yasabye ko aba Chefs bamubwira niba ava mukarere kabo cangwa niba akomeze kubana nabo kubwinyungu zabaturage.”
Yakomeje avuga ko umusirikare w’Umurundi yabasabye agira ati : “Murashaka ko Maimai ariyo isubirayo ingabo zab’Arundi akabaribo mugumana? Abaturage natwe twamubwiye ko tubanza tukabitekerezaho twenyine mbere yuko tumuhigisubizo.”
Gusa amakuru twabashe kumenya yizewe nuko Maimai zikanze Kuwabirindiro zikanze mugihe Abadamu babaturage b’Irwanaho bari batashe bavuye kubonana nabagabo babo, bikavugwa ko Abadamu baje gufungwa na Maimai.
Tukiri muri muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, Harandi makuru avuga ko Maimai zahoraga muri Territory ya Fizi, ziyobowe nuwiyita Gen Yakutumba, bagaragaye mumujyi wa Goma.
Izi Maimai zikaba zichumbitse muri Résidence yokwa Gen Chiko, uwatanze ayamakuru yagize ati : “Twabiboneye kabisa ni Maimai zichafuye cane bambaye nabi nkakurya kwiki Maimai co mugihuru. Mugituza bambaye imyenda ya Gisivile naho hasi bambaye Ténue yagisirikare.”
Maimai zikaba zagiye muri gahunda ya Leta ya Félix Antoine Tshisekedi, yogushirahamwe n’inyeshamba kugira barwanye umutwe wa M23 ugize igihe uhanganye n’ingabo za leta ya Congo.