
Imirwano yongeye kubura mugitondo canone kuwambere tariki 13.03.2023, hagati ya Maimai nabaturage b’Irwanaho mubice bya Musika ho muri Teritware ya Fizi muri Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Amakuru dufite yizewe twahawe Kuri Minembwe Capital News, nuko Maimai Bishambuke ariyo yagabye ibitero mubaturage b’Irwanaho maze abaturage bakora ico bise kw’irwanaho nkuko twabibwiwe nabaturage bamwe mubirwanaho.
Intambara mumisozi miremire y’Imulenge mugace ka Fizi yaherukaga kuba umwaka ushize wa 2022 mukwezi Kwa 12/29, ubwo abaturage b’Irwanaho bahangana ga ningabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) zo muri brigade ya 12ème bakunze kwita ”Intervation rapide”, icogihe iyi brigade 12 baribayobowe na Col Alexis Rugabisha.
Nyuma yubu Igisiirikare ca FARDC muri Comandema ya Province bohereje umu Gen uza kuyobora 12ème brigade ya Minembwe bwana Gen Andre Oketi Ohenzo amaze kuhagera yiyegereza abaturage bamoko yose ababwira amahoro asaba nabasirikare be kubana neza nabaturage bamoko yose mumutekano mwiza.
Bwana Ohenzo yagize ati: “Akazi kabasirikare nukurinda abaturage nibintu byabo, birababaje kubona harintambara ihuza abaturage nabasirikare ba leta(FARDC)”.
Uyumunsi Kandi nibwo intambara yongeye kubura mumisozi miremire aho Maimai yangeye kugaba ibitero mubaturage b’Irwanaho, ubwo twahawe ayamakuru Umuturage umwe yabwiye Minembwe Capital News ko abaturage b’Irwanaho bahagaze neza kurugamba ati ndetse bishobokako iyintambara yagera n’Imirimba muburyo bwo gusenya Maimai Bishambuke.
Tubibutsa ko umutwe wa Maimai ushinjwa nabanyamulenge kubicira nokunyaga Inka zabo zibarigwa mubihumbi amagana, uyumutwe wa Maimai Kandi ushinjwa gusenya imihana yab’Anyamulenge mubice bya Mibunda, Kamombo, Indondo ya Bijombo ndetse no Mururambo nahandi nka Bibogobogo.
Twirwaneho wahaye Minembwe Capital News Amakuru yakomeje agira ati: “Imana yavuze ko Urugamba turimo ari urugamba rw’Uwiteka nuwo yabisigiye amavuta ngwagarure amahoro mumisozi miremire y’Imulenge, uwo ni Gidioni n’Intare batinya tutibagiwe Ikimasa c’Ivugira k’umisozi Ibiri ati turihafi kuzamura Ibendera ryokunesha “.