• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Minembwe: Ihuriro ry’ingabo za RDC ryayabangirije ingata rihunga rita ibirindiro ryarimo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
June 21, 2026
in Conflict & Security
0
“Menya Uko Amakimbirane Hagati y’Imitwe Ibiri ya FARDC Yavuyemo Kurasana Karahava i Luvungi, Naho mu Minembwe Hakagabwa Ibitero Mu Ijoro.”
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minembwe: Ihuriro ry’ingabo za RDC ryayabangirije ingata rihunga rita ibirindiro ryarimo

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, haturutse amakuru atandukanye mu bice bya Gakenke byo muri Minembwe avuga ko habaye imirwano ikomeye hagati ya MRDP–Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, ndetse n’imitwe ya FDLR.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, imirwano yatangiye mu masaha ya kare ya mu gitondo, iza gukwira mu bice bitandukanye byegereye Gakenke, aho MRDP-Twirwaneho yagaragaje imbaraga zikomeye mu mirwano.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko habaye guhinduranya ibirindiro hagati y’impande zihanganye. Bikavugwa ko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo basubiye inyuma berekeza ahitwa Nyaruhinga, mu gihe abandi bivugwa ko bakomeje inzira igana kwa Mulima.

Izi mpinduka zagiye zigaragara no mu bindi bice birimo Kalingi na Gitavi, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bivugwa ko basubiye inyuma berekeza i Mutunda, mu gihe abandi bavugwa ko bagiye mu bice bya Bicumbi.

Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hamaze iminsi hagaragara umwuka w’ubwumvikane buke n’ihangana rikomeje mu duce twa Gakenke, Lundu, Bidegu, Kalingi, Gitavi, Mikenke n’inkengero zaho.

Amakuru atandukanye avuga ko impande zombi zagaragaje imbaraga mu mirwano, nubwo kugeza ubu nta mibare yemejwe ku byangiritse cyangwa ababa baguye muri iyi mirwano iratangazwa n’inzego zibishinzwe.

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mirwano yo muri aka karere, abaturage bo mu bice byegereye imirwano bavuga ko bagize impungenge zikomeye, bamwe bakava mu byabo berekeza mu bice babona ko bifite umutekano muke ugereranyije.

Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu baturage bahunze mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imirwano.

Hari n’amakuru aturuka mu baturage bo muri Minembwe avuga ko nyuma y’ibi bikorwa by’imirwano, hari ahagaragaye imyitwarire y’ibyishimo ku ruhande rw’abaturage bavuga ko bashyigikiye intsinzi y’impande bumva zibafitiye akamaro. Icyakora, ibi bisobanurwa mu buryo butandukanye bitewe n’impande bireba n’aya makuru.

Minembwe Capital News irakomeje gukusanya amakuru yizewe aturuka ku nzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane ishusho nyayo y’ibi byabaye, harimo n’imibare nyayo y’abakomerekeye cyangwa ibyagize ingaruka.

Tags: GakenkeIbirindiroKwa MulimaMinembweNyaruhinga

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Intambara Ikomeje Kwaguka muri Fizi: Ingabo Nshya Zoherejwe mu Gace mu gihe MRDP-Twirwaneho Ikomeje Guhangana n’Ibitero Bikomeye Bigabwa ku Banyamulenge

La coalition des forces armées de la RDC bat en retraite et abandonne ses positions

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?