• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

URUPFU RWA COL. RUTERERA RUKOMEJE GUTEZA AGAHINDA: Captain Ndinzabera Yahumurije Abanyamulenge, Asaba Ubumwe n’Ukwihangana

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 17, 2026
in Conflict & Security
0
Col. Ruterera Yapfiriye muri Gereza ya Ndolo? Umuryango we Wemeza Urupfu, Urasaba Iperereza Ryigenga
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

URUPFU RWA COL. RUTERERA RUKOMEJE GUTEZA AGAHINDA: Captain Ndinzabera Yahumurije Abanyamulenge, Asaba Ubumwe n’Ukwihangana

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Urupfu rwa Colonel Ruterera, wari ufungiye muri gereza ya Ndolo i Kinshasa, rukomeje guteza agahinda no gukurura impaka mu Banyamulenge ndetse no mu bantu bakurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yanditse agashyikiriza Minembwe Capital News, Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho iyobowe na General Charles Sematama uzwi ku izina rya Intare Batinya, yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Colonel Ruterera. Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abanyamulenge bose muri rusange.

Yagize ati:

«“Ndagusuhuje Bwana munyamakuru wa Minembwe Capital News. Twumvise amakuru y’inshamugongo avuga ko Colonel Ruterera yitabye Imana. Aya makuru yambabaje cyane, ariko nta kindi twakora uretse ukwihangana.”»

Captain Ndinzabera yakomeje avuga ko urupfu rwa Colonel Ruterera ari igihombo gikomeye ku Banyamulenge, amugaragaza nk’umuntu wafatwaga nk’intwari kandi waranzwe n’umurava ndetse n’ubwitange mu nshingano ze.

Yagize ati:

«“Nihanganishije Abanyamulenge bose aho bari hose. Birababaje kumva ko Colonel Ruterera yaguye muri gereza ya Ndolo. Njye namumenye nk’umuntu wari intwari kandi ugira ishyaka. Mwe banyamakuru, mwihanganishe umuryango we ndetse n’Abanyamulenge bose.”»

Mu butumwa bwe, Captain Ndinzabera yanagarutse ku bibazo bijyanye n’ifungwa rya Colonel Ruterera ndetse n’uko abona ikibazo cy’imibereho n’imiyoborere bireba Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru yegeranyijwe na Minembwe Capital News abigaragaza, Colonel Ruterera yafunzwe mu mwaka wa 2023, nyuma aza kujyanwa muri gereza ya Ndolo i Kinshasa. Kugeza ubu, impamvu zose zatumye afungwa ntizigeze zitangazwa ku mugaragaro n’inzego zibifitiye ububasha.

Ku munsi w’ejo tariki ya 16/07/2026 ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y’urupfu rwe. Umwe mu bagize umuryango wa Colonel Ruterera yabwiye Minembwe Capital News ko ubuyobozi bwa gereza bwabamenyesheje ko yapfuye azize uburwayi yari amaze igihe gito arwaye. Icyakora, uwo muryango wavuze ko kuva yafungwa utigeze uhabwa ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’impamvu z’ifungwa rye cyangwa imiterere y’uburwayi bwamuhitanye.

Urupfu rwa Colonel Ruterera rwongeye kuzamura ibiganiro ku mibereho y’abafungiwe muri gereza zo muri RDC, ibibazo birebana n’ubutabera, ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo basabye inzego zibishinzwe gutanga ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe ndetse hagakorwa iperereza ryigenga kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane.

Mu gihe umuryango wa nyakwigendera ukomeje icyunamo, ubutumwa bwo kumwibuka, kumuha icyubahiro no kwihanganisha abe bukomeje gutangwa n’abantu batandukanye. Hagitegerejwe kandi ibisobanuro birambuye bitangwa n’inzego zibishinzwe ku byerekeye urupfu rwa Colonel Ruterera.

Tags: Kwihanganisha AbanyamulengeNdolo

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Col. Ruterera Yapfiriye muri Gereza ya Ndolo? Umuryango we Wemeza Urupfu, Urasaba Iperereza Ryigenga

THE DEATH OF COLONEL RUTERERA CONTINUES TO SPARK SORROW: CAPTAIN NDINZABERA COMFORTS THE BANYAMULENGE COMMUNITY, CALLS FOR UNITY AND RESILIENCE

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?