• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

BREAKING NEWS | IMIRWANO IKOMEYE MU BIPIMO: MRDP-TWIRANEHO IVUGA KO YASUBIJE INYUMA IBITERo BY’IHURIRO RY’INGABO

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 29, 2026
in Conflict & Security
0
BREAKING NEWS | IMIRWANO IKOMEYE MU BIPIMO: MRDP-TWIRANEHO IVUGA KO YASUBIJE INYUMA IBITERo BY’IHURIRO RY’INGABO
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

BREAKING NEWS | IMIRWANO IKOMEYE MU BIPIMO: MRDP-TWIRANEHO IVUGA KO YASUBIJE INYUMA IBITERo BY’IHURIRO RY’INGABO

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu Bipimo, hafi ya Kabanju, muri Secteur ya Lulenge, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho avuga ko ibirindiro byayo byagabweho igitero n’ihuriro ry’ingabo ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.

Ubuhamya bwahawe Minembwe Capital News n’umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho buvuga ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29/08/2026.

Uyu musirikare yagize ati:

««Audi yaduteye kuva saa kenda kugeza magingo aya, ariko turi kumukubita nabi; yatangiye gusubira inyuma.»»

MRDP-Twirwaneho ivuga ko nyuma y’imirwano ikomeye, yatangiye gusubiza inyuma abawuteye.

IMIRWANO YAKOMEYE MU BIPIMO

Amakuru twakiriye avuga ko imirwano yibanze cyane mu Bipimo, hafi ya Kabanju, ahari ku ntera y’ibilometero hafi bine uvuye kwa Mutoka.

Ibi bibaye mu gihe umutekano muri Teritwari ya Fizi ukomeje kuba mubi, aho imirwano hagati y’impande zitandukanye imaze iminsi yiyongera.

IBITERO BIKOMEJE MU NKENGERO ZA POINT ZERO

Iyi mirwano ibaye nyuma y’ibitero byabaye ku munsi wabanje mu nkengero za Point Zero, aho ihuriro ry’ingabo za RDC ryagabye ibitero ku birindiro bivugwa ko bigenzurwa na MRDP-Twirwaneho.

Ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho, bavuga ko ibyo bitero na byo byasubijwe inyuma, ndetse ko uyu mutwe ukomeje kugenzura Kanguli, kwa Ngurube, kwa Mulima n’ibindi bice bihegereye.

UMUTEKANO MURI FIZI UKOMEJE KUBA MUKE

Kongera gukomera kw’imirwano mu Bipimo, hafi ya Kabanju, no mu nkengero za Point Zero, byongera impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri ibyo bice.

Minembwe Capital News irakomeza gukurikirana amakuru mashya ku mirwano iri kubera mu Bipimo, Kabanju, Point Zero, kwa Mulima, kwa Mutoka n’ahandi hakikije ako karere.

Aya makuru aracyakomeza kuvugururwa uko amakuru yizewe agenda aboneka.

Tags: BipimoImirwanoKabanju

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?