Major Seba Yagarutse i Mulenge Nyuma y’Igihe Kirekire Ari mu Mahanga
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye avuga ko Major Seba Nkiriho, umwe mu basirikare batangije Twirwaneho, yongeye kugaragara mu bice by’i Mulenge nyuma y’igihe kirekire yari amaze mu mahanga.
Amakuru MCN yakusanyije avuga ko ku munsi w’ejo yagaragaye mu bice by’i Ndondo, muri Grupema ya Bijombo, Teritwari ya Uvira, ahari ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukurikiranwa n’abatuye muri ako karere.
Yagarutse aherekejwe n’abasirikare
Amakuru MCN yahawe n’amasoko yo muri ako gace avuga ko Major Seba Nkiriho yahageze ari kumwe n’itsinda ry’abasirikare benshi, babarirwa muri mirongo.
MCN kandi yamenye ko MRDP-Twirwaneho yamaze kumwakira, ndetse ko yakiririwe ku Murambya.
Amakuru avuga ko Major Seba Nkiriho yavuye i Mulenge ahagana mu mwaka wa 2021, yerekeza muri Kenya, aho yaramaze igihe.
Umwe mu batangije Twirwaneho
Major Seba Nkiriho azwi nk’umwe mu basirikare bagize uruhare mu itangizwa rya Twirwaneho, aho yakoranye cyane na General Rukunda Michel Makanika mu bihe by’itangiriro ry’uwo mutwe.
Kugaruka kwe mu bice by’i Mulenge bibaye mu gihe umutekano mu misozi ya Bijombo na Rurambo ukomeje gukurikiranwa, nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byagiye bivugwa muri ibyo bice mu byumweru bishize.

Minembwe Capital News (MCN)







