Walikale: Imirwano ikomeye yahuje amatsinda abiri yo muri Raïa Mutomboki
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano ikomeye yahanganishije abarwanyi bo mu mutwe wa Raïa Mutomboki, aho iyo mirwano yabereye mu gace ka Karete, gaherereye muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru avuga ko abo barwanyi, basanzwe babarizwa mu mutwe wa Raïa Mutomboki ukorana bya hafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, bahanganye hagati yabo, bituma umutekano uhungabana muri Karete no mu nkengero zaho.
Abaturage bahunze imirwano
Ubukana bw’imirwano bwatumye bamwe mu baturage bahatuye bava mu ngo zabo, bahungira mu mashyamba kugira ngo birinde ingaruka z’imirwano.
Abaturage bahunze bavuga ko iyo mirwano yabateye ubwoba, cyane cyane bitewe n’uburemere bw’ibikorwa bya gisirikare byagaragaye muri ako gace.
Abarwanye n’impamvu y’imirwano
Kugeza ubu, amakuru Minembwe Capital News (MCN) ifite agaragaza ko abarwanye ari amatsinda abiri yo mu mutwe wa Raïa Mutomboki, ariko nta makuru aragaragaza amazina cyangwa abayobozi b’amatsinda yombi.
Ntabwo kandi amakuru ahari asobanura mu buryo burambuye icyateye ayo matsinda guhangana, ariko andi makuru agaragaza ko amakimbirane yabo yaba ashingiye ku kibazo cy’ubuyobozi.
Gusa, amakuru yizewe Minembwe Capital News (MCN) yamenye ni uko habayeho guhangana hagati y’abayobozi bo muri Raïa Mutomboki. Imirwano hagati y’ayo matsinda bivugwa ko yari ikomeye, kuko yumvikanagamo imbunda ziremereye n’izoroheje mu gihe cy’umunsi wose kuri iki cyumweru, tariki ya 27/09/2026, nk’uko abaturage babihamya.
Uwarushije undi
Ku bijyanye n’uwatsinze cyangwa uwigaruriye agace ka Karete bahanganiyemo, kugeza ubu amakuru ahari avuga ko buri ruhande rufite agace rugenzura.
Impande zihanganye ziracyarebana ay’ingwe, mu gihe amakuru arambuye ku iherezo ry’imirwano n’uko ubuyobozi bw’ako gace bwifashe akomeje gukusanywa.

Minembwe Capital News (MCN)





