Perezida Tshisekedi i Brazzaville: Ese Igisubizo ku Bibazo bya Congo Ari Kugishakira Ahatari Ho?
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, ku wa Gatandatu, tariki ya 03/10/2026, aho yahuye na mugenzi we, Perezida Denis Sassou Nguesso, baganira ku bibazo byavutse hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ndetse n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Uru ruzinduko rwari rugamije, mbere na mbere, gushaka igisubizo ku kibazo cy’urugomo rwakorewe abaturage ba Congo-Brazzaville n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Ibyo bikorwa by’urugomo byateje umwuka mubi hagati y’abaturage b’impande zombi, bituma hakenerwa ibiganiro byo kugarura ituze no gukumira ko ikibazo kirushaho gukomera.
Mu butumwa yagejeje ku baturage ba Congo-Brazzaville, Tshisekedi yavuze ko yasuye icyo gihugu agamije kubagarurira icyizere no kubizeza ko Leta ayoboye yiyemeje gufata ingamba zo gukemura ikibazo cyavutse, kugira ngo kitazahungabanya umubano w’ibihugu byombi.
Yagaragaje ko RDC na Congo-Brazzaville bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku mateka, umuco n’imibanire y’abaturage babyo. Yashimangiye ko ibihugu byombi bifatwa nk’ibifitanye isano ya kivandimwe, bityo ko bidakwiye ko abaturage babyo bagirana amakimbirane ashobora kuvamo urugomo n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.
Tshisekedi yari aherekejwe n’abayobozi bakuru muri Leta ya RDC, barimo ba Minisitiri w’Intebe bungirije bashinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Ingabo. Aba bayobozi bari bagamije kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo muri Congo-Brazzaville, hagamijwe gushyiraho ingamba zirambye zo gukumira no guca burundu ibikorwa by’urugomo n’ibindi bibazo bishobora kongera kuvuka hagati y’impande zombi.
Ku bijyanye n’imbibi z’ibihugu byombi, Tshisekedi yibukije ko uburebure bwazo bugera ku birometero birenga 2.400, haba ku butaka no ku ruzi rwa Congo. Yamaganye ibyo yise imyitwarire ya kinyamaswa, agaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kugira umwanya mu mibanire y’ibihugu byombi muri iki gihe.
Ku bijyanye n’abagizweho ingaruka n’urugomo rwabaye, Perezida Tshisekedi yatangaje ko nyuma y’uko amatsinda y’impande zombi ashyikirije raporo igaragaza ibyabaye, azahura n’abahohotewe kugira ngo hagenwe uburyo bazahabwa indishyi na Leta ya RDC.
Yashimangiye ko gutanga izo ndishyi ari inshingano igihugu cye kigomba kuzuza, mu rwego rwo gukemura ibibazo byatewe n’ibyo bikorwa no gusana umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi yanagiranye ibiganiro na Perezida Denis Sassou Nguesso ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imirwano n’intambara bimaze igihe bihitana ubuzima bw’abaturage, bigatuma abandi bahunga ibyabo, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu bigakomeza guhungabana.
Tshisekedi arashakira igisubizo ahatari ho?
Nubwo uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi i Brazzaville rufite akamaro mu gukemura ibibazo byavutse hagati ya RDC na Congo-Brazzaville, haribazwa niba umuyobozi wa RDC ataba arimo gushakira ibisubizo by’ibibazo bikomeye igihugu cye gifite ahatari ho.
Mu gihe Tshisekedi akomeje kugirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu byo mu karere agamije gushakira igihugu cye umutekano n’ituze, ikibazo cy’intambara n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC kiracyakomeje, kandi ibisubizo byacyo bisaba ingamba zishingiye ku mpamvu nyamukuru zitera ayo makimbirane.
Mu Burasirazuba bwa RDC, abaturage bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara, bamwe bagahitanwa n’imirwano, abandi bagasiga ibyabo bagahunga, mu gihe ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage bikomeje kuzahara.
Muri urwo rwego, Tshisekedi yakagombye gushyira imbaraga mu gushakira ibisubizo ibibazo biri imbere mu gihugu cye, aho gukomeza kwibanda ku biganiro n’abayobozi b’ibindi bihugu gusa. Ibyo bisaba ko aganira n’abo ahanganye, hagashakwa inzira ya politiki ishobora guhosha intambara no kugarura amahoro arambye.
Ibiganiro na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ndetse na MRDP-Twirwaneho, imitwe ihanganye n’ubutegetsi bwe, bishobora kuba imwe mu nzira zo gushaka igisubizo cya politiki, mu gihe byaba bikozwe mu buryo bwubakiye ku bwumvikane, kubahana no guharanira inyungu z’abaturage.
Ikindi ni uko Perezida Tshisekedi akwiye kurushaho kuganira n’abaturage ayobora, akumva ibibazo byabo, ibyifuzo byabo n’impungenge bafite ku miyoborere, umutekano n’imibereho yabo. Ibiganiro byimbitse hagati y’ubuyobozi n’abaturage bishobora gufasha kumenya neza inkomoko y’amakimbirane no gushyiraho ingamba zifatika zo kuyakemura.
Mu by’ukuri, mu gihe intambara ikomeje muri RDC, abahitanwa na yo ni Abanyekongo, abahunga ni Abanyekongo, abamburwa ibyabo ni Abanyekongo, ndetse n’abagerwaho n’ingaruka z’ubukungu bwifashe nabi ni Abanyekongo.
Ni yo mpamvu igisubizo kirambye ku bibazo bya RDC kidakwiye kugarukira gusa ku mubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi cyangwa ku biganiro n’abakuru b’ibindi bihugu. Ahubwo, gikwiye gutangirira imbere mu gihugu, binyuze mu biganiro n’abo ubutegetsi buhanganye na bo, kumva abaturage no gushaka ubwumvikane bwa politiki.
Kuri Perezida Tshisekedi, ikibazo gikomeye si ukumenya gusa abo agomba kuganiriza hanze y’igihugu, ahubwo ni ukumenya uko yakemura amakimbirane akomeje gutuma igihugu cye kitagira amahoro. Igihe cyose intandaro y’intambara n’amakimbirane yo mu gihugu itarashakirwa igisubizo, ibiganiro byo hanze bishobora gukomeza kuba iby’agateganyo, mu gihe abaturage bo bakomeza kwishyura ikiguzi cy’intambara.
Minembwe Capital News (MCN)






