DRC: Ibyabereye i Lengwe Hagati ya Wazalendo na FARDC Bikomeje Guteza Ibibazo
Minembwe Capital News (MCN)
Ababarirwa muri babiri bo muri Wazalendo bivugwa ko bapfuye, abandi barakomereka mu mirwano yahuje abo barwanyi n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Kabiri, tariki ya 13/10/2026, mu gace ka Lengwe, muri Teritwari ya Nyunzu, mu Ntara ya Tanganyika. Iyo mirwano yatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, berekeza mu bice bitandukanye by’ako karere.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko imirwano yatangiye nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo bahagaritse imodoka yari itwaye Abashinwa bari bavuye muri kariyeri ya Kaundwe, iherereye ku birometero 12 uvuye mu mujyi wa Lengwe. Iyo modoka bivugwa ko yari itwaye zahabu. Abarwanyi ba Wazalendo basabye ko bafungurirwa imwe muri iyo mizigo, ariko abasirikare ba FARDC bari bashinzwe kurinda abo Bashinwa barabyanga. Ibyo byatumye havuka impaka zaje kuvamo kurasana.
Nyuma y’iyo mirwano, abaturage benshi bahunze ingo zabo, berekeza mu bice bya Mbulula, Kabeya Mayi na Tshulumba. Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Nyunzu yasabye ubuyobozi kugira icyo bukora mu maguru mashya kugira ngo umutekano ugaruke muri ako gace, abaturage bashobore gusubira mu ngo zabo.
Ku bijyanye n’ingaruka z’iyo mirwano, amakuru y’ibanze avuga ko abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye, undi agakomeraka. Icyakora, andi makuru avuga ko hapfuye abantu benshi, abandi benshi na bo bagakomereka, bakaba babarirwa muri za mirongo. Icyakora, umubare nyawo w’abapfuye n’abakomeretse nturamenyekana neza.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko imirwano yatewe n’amakimbirane ashingiye ku mizigo ya zahabu aracyashingira ku buhamya bw’abaturage. Nta makuru aratangazwa ku ngaruka zose z’iyo mirwano cyangwa ku ngamba ubuyobozi bwafashe kugira ngo hagarurwe umutekano muri Lengwe.
Minembwe Capital News (MCN)
