Denise Nyakeru mu bibazo by’ubutabera bw’u Bubiligi: Yahakanye ibirego
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahakanye yivuye inyuma ibirego bimurega we n’abandi bo mu muryango wabo, nyuma y’uko inzego z’ubutabera mu Bubiligi zisatse ahantu hatandukanye hafitanye isano n’umuryango wa Perezida. Yatangaje ko yiteguye gukorana byuzuye n’ubutabera mu iperereza rikomeje.
Ibikorwa byo gusaka byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 14/10/2026, i Bruxelles no mu bice bya Brabant Flamand na Brabant Wallon. Iperereza ryatangiye nyuma y’ikirego cyatanzwe mu kwezi kwa Karindwi 2025 n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Katanga, ifatanyije n’abayobozi bane bahoze bakora muri Gécamines, ikigo cya Leta ya RDC gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iki kirego cyashyikirijwe ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi binyuze ku banyamategeko Bernard na Brieuc Maingain.
Abatanze ikirego basabye ko hakorwa iperereza ku bantu icyenda bo mu muryango wa Perezida, barimo Denise Nyakeru, abahungu ba Félix Tshisekedi, abavandimwe be, abishywa be n’abandi bafitanye isano na bo. Ikibazo gishingiye ku masezerano ajyanye no gutunganya no kubyaza umusaruro ibisigazwa by’amabuye y’agaciro mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga, aho abatanze ikirego bakeka ko hari abantu bashobora kuba barahawe inyungu zidasanzwe.
Iri perereza rishobora kongera igitutu cya politiki ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi, bitewe n’impaka zimaze igihe ku mucyo mu micungire y’umutungo kamere wa RDC, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo umuringa na cobalt.
Denise Nyakeru yahakanye ibyo aregwa kandi agaragaza ubushake bwo gukorana n’ubutabera. Kugeza ubu, nta cyemezo cy’urukiko cyemeza ko yakoze icyaha. Uruhare rwe n’urw’abandi bavugwa muri dosiye ruzamenyekana hashingiwe ku bimenyetso n’imyanzuro y’iperereza.
Minembwe Capital News (MCN)
