Kabila Yatangiye Ibiganiro i Bukavu mu Gutegura Ubuyobozi bwa FRN
Minembwe Capital News (MCN)
Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangiye kugirana ibiganiro na bamwe mu bantu bashobora kwinjira mu buyobozi bushya bwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), umutwe mushya wa politiki n’igisirikare watangajwe i Goma ku wa mbere, tariki ya 12/10/2026.
Amakuru yatangajwe avuga ko ibyo biganiro byabereye mu mujyi wa Bukavu, bikaba bigamije gutegura abagize inzego z’ubuyobozi bw’uyu mutwe nyuma yo gushingwa.
Bivugwa ko mu bo Kabila arimo kuganiriza harimo abanyapolitiki, bamwe mu bahoze mu nzego za AFC/M23 ndetse n’abanyamakuru. Icyakora, amazina yabo ntaratangazwa, kandi ntiharamenyekana niba hari abamaze kwemera kujya muri ubwo buyobozi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe FRN iri mu cyiciro cyo gushyiraho inzego zizayifasha gushyira mu bikorwa gahunda zayo za politiki n’ibikorwa bya gisirikare. Uyu mutwe watangaje ko usimbuye ihuriro rya AFC/M23, naho Joseph Kabila akaba ari we uyoboye.
Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya abantu Kabila arimo kwegeranya i Bukavu, ndetse n’uruhare bazagira mu buyobozi no mu cyerekezo gishya cya FRN.
Minembwe Capital News (MCN)
