Mu Cyemezo Gitunguranye, Macky Sall Yikuye mu Bahatanira Kuyobora Loni: Byatewe N’iki?
Minembwe Capital News (MCN)
Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal, yatangaje mu buryo butunguranye ko yikuye mu bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), uzasimbura António Guterres.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ari i Marrakech, nyuma y’umunsi umwe Inama y’Umutekano ya Loni ikoze amatora y’ibanze agamije gusuzuma abakandida bahatanira uwo mwanya.
Mu itangazo rye, Sall yashimiye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wamushyigikiye, ndetse na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ku nkunga yamuhaye.
Ntiyasobanuye impamvu yatumye afata iki cyemezo, gishobora kugira ingaruka ku rugendo rwo gushaka uzasimbura António Guterres ku buyobozi bwa Loni.
Minembwe Capital News (MCN)
