Kaziba: Drones Zitatu Zagabye Igitero ku Birindiro bya FARDC n’Ingabo z’u Burundi, Zirabishegesha
Minembwe Capital News (MCN)
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18/10/2026, mu gace ka Kaziba, muri Kivu y’Amajyepfo, havuzwe igikorwa cya gisirikare cyakoreshejwemo indege zitagira abapilote, zizwi nka drones kamikaze.
Nk’uko amakuru aturuka mu masoko yo muri ako gace abivuga, drones zitatu zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo, biherereye ku misozi ya Munanira na Butuzi.
Nubwo ayo makuru agaragaza ko izo drones zishobora kuba zifitanye isano n’umutwe wa FRN, nta gihamya yigenga iraboneka yemeza ko ari wo wari inyuma y’icyo gitero. Kugeza ubu, na FRN ubwayo ntacyo iratangaza kuri icyo gikorwa.
Icyakora, amasoko MCN yifashishije avuga ko icyo gitero cyashegeshe ibirindiro by’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije. Ayo masoko kandi avuga ko cyahitanye abasirikare ndetse kikangiza ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo n’ibikoresho by’itumanaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19/10/2026, muri ako gace hagaragaye ituze ugereranyije n’ijoro ryabanje. Kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga, nta yandi makuru y’igitero gishya yatangajwe, nubwo umutekano wakomeje gukurikiranirwa hafi.
Aya makuru ashingiye ku byo amasoko yo muri ako gace yatangarije Minembwe Capital News (MCN).
Minembwe Capital News (MCN)
