• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 20, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Goma: Ikamyo ya Bralima Yagonze Abantu ku Isoko rya Kituku, Hari Abapfuye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 20, 2026
in Conflict & Security
0
Goma: Ikamyo ya Bralima Yagonze Abantu ku Isoko rya Kituku, Hari Abapfuye
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Goma: Ikamyo ya Bralima Yagonze Abantu ku Isoko rya Kituku, Hari Abapfuye

Minembwe Capital News (MCN)

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo hashize, abantu benshi baguye mu mpanuka y’ikamyo ya sosiyete Bralima yagonze abantu bari ku Isoko rya Kituku, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru yatangajwe n’abari i Goma, bahaye amakuru amasoko ya MCN, avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikibazo cya feri z’iyo kamyo, bivugwa ko zananiwe gukora ubwo yari iturutse ahazwi nka Abattoir. Ibyo ngo byatumye umushoferi ananirwa guhagarika ikamyo, ikomeza kugenda kugeza ubwo yagongaga abantu bari ku isoko.

Hategerejwe amakuru yemejwe ku mubare w’abahitanywe n’impanuka

Nubwo amakuru y’ibanze agaragaza ko iyi mpanuka yahitanye abantu benshi, umubare nyawo w’abapfuye n’abakomeretse nturamenyekana neza.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku mazina y’abitabye Imana cyangwa ku buryo ibikorwa byo gutabara abahuye n’iyi mpanuka byagenze.

Iperereza rizatanga umucyo ku cyateye iyi mpanuka, harimo no kumenya niba koko ikibazo cya feri ari cyo cyayiteye, ndetse n’andi makuru ajyanye n’imiterere n’umutekano w’iyo kamyo.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?