• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 24, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasirikare 21 b’u Burundi Bimuwe Mu Buryo Butangaje: Ese Byagenze Bite?

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 23, 2026
in Regional Politics
0
Abasirikare 21 b’u Burundi Bimuwe Mu Buryo Butangaje: Ese Byagenze Bite?
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare 21 b’u Burundi Bimuwe Mu Buryo Butangaje: Ese Byagenze Bite?

Minembwe Capital News (MCN)

Abasirikare 21 b’u Burundi bari bafungiye muri Gereza Nkuru ya Murembwe, iherereye i Rumonge, mu Ntara ya Burunga, bimuriwe ahandi hatatangajwe nyuma y’amezi agera kuri abiri bafunzwe. Bakurikiranweho ibyaha byo guta inshingano za gisirikare no kwanga koherezwa ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru MCN yakuye ku masoko yayo avuga ko aba basirikare bari mu itsinda ry’abantu 22 bafunzwe nyuma yo gushinjwa kwanga kujya kurwana mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Bimuriwe ahandi ku itariki ya 15/10/2026, ariko aho bajyanywe n’impamvu nyakuri y’iyimurwa ryabo ntibyatangajwe.

Umusirikare umwe ni we wasigaye muri Gereza ya Murembwe, aho akurikiranweho icyaha cy’ubujura bukoreshejwe intwaro.

Impamvu bashinjwaga

Aba basirikare bafashwe nyuma yo kubura mu gihe bari bategerejweho koherezwa ku rugamba. Bashinjwe guta inshingano zabo za gisirikare no kwanga kujya mu mirwano ibera mu burasirazuba bwa RDC.

Bari baragejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, aho bari bategereje icyemezo ku busabe bwabo bwo kurekurwa by’agateganyo cyangwa gukomeza gufungwa.

Iki kibazo kivuzwe mu gihe hari amakuru yagiye agaragaza impungenge za bamwe mu basirikare b’u Burundi ku bijyanye n’imibereho yabo ku rugamba, ibikoresho bidahagije ndetse n’umunaniro uterwa no kumara igihe kirekire batabasha gusimbuzwa abandi.

Gereza ya Murembwe ifungiyemo n’abandi basirikare

Andi makuru avuga ko Gereza ya Murembwe ifungiyemo abantu barenga 1.000, barimo abasirikare 272 bakatiwe kuva mu mpera za 2024. Bamwe mu bafungiyemo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwanga kujya kurwanira muri RDC.

Hagati y’ukwezi kwa Munani 2022 n’ukwezi kwa Cumi na Kabiri 2025, u Burundi bwohereje abasirikare barenga 29.000 mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu 2023, ingabo z’u Burundi zagize uruhare mu mirwano yo kurwanya umutwe wa FRN, wahoze uzwi nka AFC/M23. Muri iyo mirwano, hagiye hatangazwa amakuru y’abasirikare bishwe, abafashwe mpiri ndetse n’abahunze urugamba.

Ibi byagiye bitera impungenge muri bamwe mu basirikare ku bijyanye n’umutekano wabo n’amahirwe yo gutaha amahoro.

Nubwo abasirikare 21 bimuriwe ahandi, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bafungiwe cyangwa niba urukiko rwa gisirikare rwarafashe ikindi cyemezo kiberekeye.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?