Drone Nini Yaturutse i Kalemie Yagaragaye mu Kirere cya Rugezi, Mu Gihe Haramukiye Ibitero
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru mashya Minembwe Capital News (MCN) yakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24/10/2026, aravuga ko mu gace ka Rugezi, gaherereye mu majyepfo ya Centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hakomeje kugaragara impungenge ziterwa n’ibitero bivugwa ko bigabwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Aya makuru kandi avuga ko drone nini cyane, bivugwa ko yaturutse i Kalemie, yamaze kugera mu kirere cyo mu gace ka Rugezi, aho ikomeje kuzenguruka.
Drone nini cyane yateye impungenge mu Rugezi
Mu buhamya MCN yahawe n’umwe mu basirikare bo ku ruhande rwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yavuze ko iyo drone yamaze kugera mu kirere cy’ako gace.
Yagize ati: “Drone nini cyane ya adui, yavuye i Kalemie, ubu irimo kuzerera mu kirere cya Rugezi.”
Yakomeje avuga ko kugeza igihe yatangiraga ubwo buhamya, iyo drone yari itaratangira kurasa cyangwa gutera ibisasu. Icyakora, ngo ubunini bwayo bwari bwateye impungenge.
Yagize ati: “Ntabwo iratangira gutera ibisasu, ariko ubunini bwayo buteye ubwoba. Iracyarimo kuzenguruka.”
Ibitero bivugwa ko byibasiye imihana y’Abanyamulenge
Aya makuru akurikiye andi yatangajwe na Col. Rugabo Fidel, wavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ingabo za FARDC, ku bufatanye n’abo ashinja gufatanya na zo, zagabye ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Mu butumwa yashyize hanze, Col. Rugabo Fidel yavuze ko ibyo bitero byibasiye imihana ituwe n’Abanyamulenge mu gace ka Rugezi no mu nkengero zako.
Icyakora, kugeza ubu, amakuru arambuye ku byangiritse ndetse no ku kuba hari abaturage baba bahasize ubuzima ntaramenyekana.
FRN ivuga ko irimo kurengera abaturage
Ku ruhande rwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu basirikare bayo bugaragaza ko uyu mutwe uvuga ko uri mu bikorwa byo kurengera abaturage bo mu bice bivugwamo imirwano.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
