Minembwe: Drones Ziracyarasa Ibisasu, ariko FARDC n’Abambari Bayo Bahuye n’Uruva Gusenya ku Butaka — Ibyo Wamenya!
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano ikomeye yabereye mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire ya Minembwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25/10/2026, nyuma y’uko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, zigabye ibitero mu Rugezi no mu cyerekezo cya Gipimo.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe avuga ko ibitero byo ku butaka byagabwe mu bice byo Kuwihene, Nyarurango na Rugomero, ariko ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN), iyobowe na Joseph Kabila, zikabasha kubisubiza inyuma.
Aya makuru kandi yemejwe na Col. Rugabo Fidel, uvugira FRN, wavuze ko ingabo bahanganye zongeye kugaba ibitero, ariko ntizigere ku ntego zari zafashe.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Abateye mu Rugezi bakubiswe bikomeye. Bateye mu byerekezo bitatu: Kuwihene, Nyakirango na Rugomero. Bongeye gutera mu cyerekezo cya Gipimo, aho bahombye bikomeye. Harakabaho FRN.”
Nyuma y’ibitero byo ku butaka, amakuru MCN ifite kuri uyu mugoroba avugaga ko indege zitagira abapilote zizwi nka drones zakomeje kurasa ibisasu mu gace ka Gipimo, aho imirwano yari komera kuva mu gitondo.
Nubwo ingabo za FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya, zakoresheje drones n’intwaro ziremereye, amakuru MCN yahawe avuga ko ingabo za FRN zafashe intwaro zirimo n’imbunda za mashinigani mu bice bya Rugomero, Nyarurango na Gipimo.
Aya makuru kandi avuga ko muri iyo mirwano hapfuye abasirikare benshi bo ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa. Icyakora, kugeza ubu, MCN ntirabona umubare nyawo w’abasirikare bivugwa ko bahasize ubuzima.
Umwe mu basirikare ba FRN yabwiye Minembwe Capital News ati: “Ku Gipimo haguye abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta. Umubare ni munini. Gusa, kugeza ubu, baracyakoresha drones mu kurasa ibisasu.”
Minembwe Capital News (MCN)
