Ku Wamabuye mu Mirwano Ikomeye: Ese Kabanju Igiye Gufatwa na FRN?
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano ikomeye irakomeje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27/10/2026, mu gace ka Ku Wamabuye no mu nkengero zako. Iyi mirwano ihanganishije abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo ririmo iz’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye binyuze ku bantu bari muri ibyo bice agaragaza ko imirwano ikomeye ikomeje kubera ahitwa Ku Wamabuye, hafi cyane y’agace ka Kabanju. Ayo makuru avuga ko FRN ikomeje gushyira igitutu ku ngabo bahanganye, ku buryo Kabanju ishobora gufatwa mu gihe imirwano yakomeza muri ubwo buryo.
Kabanju, agace karimo ibirindiro bikomeye bya FARDC
Kabanju ni kamwe mu duce turimo ibirindiro bikomeye bya FARDC muri sekiteri ya Lulenge, muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru MCN yamenye abivuga, ako gace ni imwe mu nkingi z’ingenzi izo ngabo n’abo bafatanyije bakoresha mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye bikikije santere ya Minembwe.
Ayo makuru kandi avuga ko Kabanju ari hamwe mu hantu hakoreshwa mu kohereza indege zitagira abapilote (drones), zigatera ibisasu mu bice bitandukanye bya Minembwe no mu nkengero zayo, birimo n’imiturire y’Abanyamulenge.
Kuba imirwano iri kubera hafi y’ako gace bituma abantu bari hafi y’aho ibera bagaragaza ko Kabanju ishobora gufatwa.
Uduce FRN ivugwaho kwigarurira
Amakuru akomeza avuga ko ku wa Mbere, tariki ya 26/10/2026, FRN yigaruriye uduce twa Gihuha, Gipimo, Nzohaha na Gasorogocyi. Utwo duce twose turi hafi ya Kabanju.
Ibyo byakurikiye amakuru yo ku Cyumweru, tariki ya 25/10/2026, yavugaga ko FRN yafashe uduce twa Ku Wihene, Nyarurango na Rugomero, duherereye mu gace ka Rugezi.
Izi mpinduka zivugwa mu duce tugenzurwa n’impande zihanganye zigaragaza ko imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice bikikije santere ya Minembwe.
Minembwe Capital News (MCN)
