• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amashusho Yagaragaje Imirambo Myinshi y’Abasirikare ba FARDC Baguye mu Rubuga

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 30, 2026
in Conflict & Security
0
Imirwano Yadutse i Mugobe, Hafi ya Katogota, Humvikana Amasasu
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amashusho Yagaragaje Imirambo Myinshi y’Abasirikare ba FARDC Baguye mu Rubuga

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Hagaragaye amashusho agaragaza imirambo myinshi y’abasirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aho bamwe muri bagenzi babo bagaragaraga barira kandi bababajwe n’urupfu rwabo.

Muri ayo mashusho, abasirikare babiri bahindagura imirambo ya bagenzi babo barira. Mu majwi yumvikana, bavuga ko bishwe na drone, ariko ntibagaragaza uruhande rwayikoresheje.

Imirambo igaragara ni myinshi, imwe muri yo itondetse mu mirongo. Amashusho agaragaza ko bamwe baguye mu kambi yabo, abandi bagwa mu gace kari munsi yayo ubwo Barimo bahunga.

Andi makuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye avuga ko abo basirikare baguye mu mirwano yabereye mu Rubuga, mu gace ka Kigoma, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyo mirwano yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru turimo.

Bivugwa ko yahuje abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko bakomoka mu Burayi no muri Aziya.

Nk’uko amashusho abigaragaza, igice kinini cy’abo basirikare cyaguye mu kambi iherereye mu Rubuga, mu gihe abandi baguye munsi yayo, aho bivugwa ko bari bahungiye.

Kugeza ubu, ayo mashusho ntaremeza umubare nyawo w’abasirikare bahitanywe n’imirwano, uruhande rwakoresheje drone cyangwa uko ibitero byagenze mu buryo burambuye.

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?