RDC: Paluku yasobanuye impamvu FRN itagomba kugereranywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Paluku Yerere Kisaka, wabaye Minisitiri ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu gihe cya Minisitiri w’Intebe Sammy Badibanga, yagaragaje uko abona umwanya wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asubiza abanenga uyu mutwe, by’umwihariko ihuriro rya C64, riwushinja ibijyanye n’imikorere n’imyumvire ya politiki.
Mu nyandiko y’ibitekerezo (tribune) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30/10/2026, Paluku yavuze ko FRN idashaka kwamagana cyangwa gutesha agaciro Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo mu 2006, ahubwo ko igamije kugarura imikorere y’ubutegetsi yubahiriza amahame n’amategeko bikubiyemo.
Paluku ashinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kurenga ku Itegeko Nshinga, bityo akavuga ko intego ya FRN ari ugusubizaho imiyoborere yubahiriza amahame remezo y’igihugu.
Yanenze ihuriro rya C64 kuba risa n’aho rishyira ku rwego rumwe ubutegetsi bwa Kinshasa n’uruhande rw’abavuga ko baharanira kubahiriza Itegeko Nshinga, by’umwihariko hashingiwe ku ngingo ya 64 irimo ibisobanuro by’uruhare rw’Abanyekongo mu kurengera ubusugire bwaryo.
Iyo ngingo iha Abanyekongo inshingano zo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashaka gufata ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Mu bitekerezo bye, Paluku agaragaza ko atumva impamvu C64 yafata nk’ibintu bingana ubutegetsi bushinjwa kurenga ku Itegeko Nshinga n’abavuga ko baharanira ko ryubahirizwa.
Ibyo Paluku yatangaje bigaragaza ko FRN ishaka kugaragaza ko urugamba rwayo rutagamije kurwanya Itegeko Nshinga rya 2006, ahubwo ko ishingiye ku cyo ivuga ko ari ugusubizaho ubutegetsi bukurikiza amategeko n’amahame remezo by’igihugu.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
