FRN na FARDC Bongeye Guhurira ku wa Mabuye: Uko Imirwano Yagenze n’Ibyakurikiyeho
Minembwe Capital News (MCN)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31/10/2026, habereye imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya.
Iyo mirwano yabereye ahitwa ku wa Mabuye, agace kari hafi cyane y’ahitwa mu Kabanju. Utwo duce twombi duherereye muri Secteur y’i Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryagabye igitero ku birindiro bya FRN byari muri ako gace. Gusa, FRN ngo yashoboye kwirwanaho no gusubiza inyuma icyo gitero nyuma y’imirwano ikomeye.
Nubwo amakuru amwe avuga ko FRN yasubije inyuma ingabo zayigabyeho igitero, andi agaragaza ko ku wa Mabuye hakomeje kugenzurwa n’impande zombi. Igice kimwe kiri mu maboko ya FARDC n’abo bafatanyije, mu gihe ikindi kigenzurwa na FRN. Icyakora, ayo makuru agaragaza ko FRN ari yo igenzura igice kinini cy’ako gace.
Iyo mirwano ibaye mu gihe mu Kabanju hakomeje koherezwa umubare munini w’abasirikare bo mu ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Ibi bigaragaza ko ako gace gakomeje kugira akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare muri ako karere.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, FRN yafashe ku wa Mabuye nyuma yo kuhakura ingabo za FARDC n’abo bafatanyije.
Ibyo byakurikiwe no kuva kw’ingabo za Leta ya RDC mu Kabanju, ahari ibirindiro bikomeye byazo, zihungira i Milimba. Icyakora, nyuma yo kwisuganya no kongera ingabo mu Kabanju, ihuriro ry’ingabo za Leta ryongeye kugaba igitero ku wa Mabuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Nubwo icyo gitero kitageze ku ntego zacyo, nk’uko amakuru MCN yahawe abivuga, imirwano yasize abasirikare benshi bo mu ruhande rwa Leta bahasize ubuzima.
Andi makuru avuga ko FRN yongeye kwisubiza ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo amasasu menshi n’imbunda zitandukanye. Ibi bikoresho ngo byiyongera ku bindi byo muri ubwo bwoko yari yafashe mu mirwano yabanje, birimo n’imbunda za rutura.
Kugeza ubu, ku wa Mabuye no mu Kabanju bikomeje kuba uduce dufite akamaro gakomeye mu rugamba rukomeje kubera muri Secteur y’i Lulenge.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
